Kuwa mbere tariki 06/08/2012 Safari yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha ngo yisobanure ku cyaha aregwa cyo kwiba insinga z’amashanyarazi zinyura mu butaka tariki 20/07/2012 ahagana saa kumi n’ebyili z’umugoroba mu murenge wa karembo akagali ka Karaba umudugudu wa Kigobe.
Saidi ngo yaje yambaye umwambaro w’isarubeti yanditseho EWSA maze atangira gucukura urusinga runyura mu butaka rwari rufite metero 25 avuga ko yarutumwe n’ubuyobozi bwa EWSA station Ngoma.
Muri uku kurucukura ariko yaje kugira amahirwe make yo kubonwa na local defense maze niko kumubaza impamvu acukura urusinga nawe amubwira ko yarutumwe na EWSA Ngoma.
Uyu mulokodifense ntiyamushize amakenga kuko yahise amubaza urupapuro rumuha uburengenzira bwo gucukura urusinga ararubura, maze amubaza ikarita y’akazi nayo arayibura maze abonye ko akomeje guhatwa ibibazo n’iyi locodefense ahita yiruka ajya mu bishanga byari hafi aho.
Nyuma yuko uyu Saidi aturumbutse akiruka ubuyobozi mu murenge wa Karembo bwahise bumenyesha ubuyobozi bwa EWSA ngo buze gufata urwo rusinga rwari rwaciwe.
Nubwo Saidi ashinjwa ibi byose we abihakana yivuye inyuma avuga ko ntabyo yakoze bamubeshyera. Yagize ati “icyo navuga cyo nuko ndengena rwose mu byukuri ntabyo nakoze.”
Ubuyobozi bwa EWSA station Ngoma bwatangarije itangazamakuru ko ikibazo cyo kwibwa insinga z’umuriro w’amashanyarazi kimazi iminsi cyarafashe indi ntera ndetse ko ubu EWSA Ngoma yagejeje iki kibazo ku buyobozi bw’ akarere ka Ngoma.
Umuyobozi wa EWSA muri Ngoma yagize ati “Iki ni igikorwa kiza cyo gushimirwa kuba Karembo yaradufashije ngo uyu mugizi wa nabi afatwe. Nasabaga n’abandi bayobozi kudufasha kugaragaza aba bantu bagenda bangiza ibikorwa remezo.”
Mu karere ka Ngoma honyine EWSA itangaza ko imaze kwibwa insinga inshuro 11. Ifatwa rya Saidi rije rikurikira ibyo ESWA Ngoma iherutse gutangaza ko ihangayikishijwe n’abajura biba insinga zica mu butaka.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwongereho ko ari umuhanzi wa RnB