Ngoma: Abantu 12 bahamijwe kugira uruhare mu rupfu rwa Rwakirenga
Umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma, hamwe n’itsinda ry’abantu 10 ryari ku irondo, bahamijwe icyaha cy’“ubufatanyacyaha mu iyica rubozo” mu rupfu rwa Rwakirenga Noah wakubiswe n’irondo bikamuviramo urupfu.
Urupfu rwa Rwakirenga Noah w’imyaka 42 rwabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2015 ubwo yari avuye gusura abantu mu Karere ka Kirehe, mu nzira ataha ageze mu Mudugudu wa Kinyinya ahura n’irondo riramufata riramukubita bimuviramo urupfu.
Ngo nyuma yo kumukubita bakabona ameze nabi, abari ku irondo bahamagaye umuyobozi w’umudugudu wabo, Nsabimana Cyriaque n’ushinzwe umutekano mu mudugudu, Nzamwita Fabrice bavuga ko bafashe umujura.

Mu rubanza rwasomwe ku wa 30 Mata 2014, Nzamwita Fabrice, Nsabimana Cyriaque na Cyprien Bisangabagabo bahanishijwe imyaka 10 y’igifungo.
Irindi tsinda ririmo Munyaneza Jean Baptiste, Munyankindi Jean Damascène, Mukabunani Claudine, Hakizimana Manasseh, Niringiyimana, Siborurema Sylvin, Twagiramungu Augustin bo bahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 ngo kuko babanje kugora urukiko bahakana ibyaha.

Naho uwitwa Mwumvaneza Fred na Minega Assouman bo bahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 buri wese, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga.
Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, abaturage bari bitabiriye uru rubanza batangaje ko bibahaye isomo ryo kwirinda no kurwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya ubuzima bw’umuntu, cyane cyane icyabumuvutsa.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
asyi we!!!!!nkabo bantu bica undi ntacyo yabatwaye babumva bo bakoze muri beton?lmana yakire uwo mugabo
Nibyo Nibahanywe Kuko Bashinzwe Umutekano Wijoro Ntibashinzwe Kuwuhungabanya Bavutsa Abantu Ubuzima