Ngabonziza ureganwa na Lt Mutabazi yemeye ko yakoranaga na RNC

Umwe muri 15 baregwa hamwe na Lt Joel Mutabazi, witwa Ngabonziza Jean Marie-Vianney cyangwa Rukundo Patrick, yemereye urukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe ko yakoranaga n’umutwe wa RNC nk’umukangurambaga wayo mu gihugu cya Uganda.

Mu rubanza rwo kuri uyu wa gatatu tariki 18/06/2014, yashatse kwiregura avuga ko yamamazaga amatwara ya RNC muri Uganda atazi ukuri kw’ibibera mu Rwanda; ariko ngo nabyo byari kwitwa kwamamaza nkana ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi, nk’uko Urukiko rwabivuze.

Ngabonziza yabanje kwiregura ku nyandiko za RNC yagiye yigisha abantu batandukanye; zikaba zivuga ko Leta y’u Rwanda ngo yanga Abahutu igaha amahirwe Abatutsi, kandi ko ngo yakenesheje abaturage; ariko we akavuga ko atapfa guhamya ko ibyo yigishaga ari ukuri.

Urukiko rwamenyesheje Ngabonziza ko guhakana ko atari azi ukuri kw’ibyo yigishaga, azahamwa n’icyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha byangisha abaturage ubuyobozi.

Ngabonziza Jean Marie Vianney, Kalisa Innocent n'ababunganira mu rukiko kuri uyu wa gatatu.
Ngabonziza Jean Marie Vianney, Kalisa Innocent n’ababunganira mu rukiko kuri uyu wa gatatu.

Yahise atangira kwemera bimwe mu byaha aregwa birimo gusemburira abaturage kujya mu ngabo zirwanya ubutegetsi buriho, no gukoresha inyandiko mpimbano kuko yiyise Rukundo Patrick, kandi yari asanzwe yitwa Ngabonzinza Jean-Marie Vianney.

Ngabonziza yemera ko yari ashinzwe ubukangurambaga mu mutwe wa RNC mu gihugu cya Uganda, ariko ubushinjacyaha bukaba bwaje kumwemeza ko yanakoranye na FDLR; kuko yiyemerera ko yatumwe na Kayumba Nyamwasa muri Kongo kubwira abo barwanyi ko RNC ibashyigikiye; ndetse ngo yanayishakiye abayoboke.

Ngabonziza ni umwe mu bagize ipfundo ry’urusobe rw’ibyaha biregwa Lt Joel Mutabazi n’abo bari kumwe 15; kuko yashatse abayoboke ba RNC (irwanya Leta y’u Rwanda), akaba yemera ko yasebeje u Rwanda afatanyije n’uwitwa Kalisa Innocent, uregwa hamwe na Lt Mutabazi gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Kuri uyu wa kane, urukiko rurakomeza kumva ibirego no kwiregura kwa Ngabozinza ukurikiranyweho kwangisha abaturage igihugu cyabo, guteza imvururu no kwigomeka ku butegetsi buriho, gusemburira abantu kujya mu mitwe yitwaje intwaro itemewe n’amategeko y’u Rwanda, hamwe no gukoresha inyandiko mpimbano.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka