Ndasaba gusubizwa mu buzima busanzwe aho kuregwa mu nkiko - Gen Nsanzubukire

Nsanzubukire Félicien uzwi ku izina rya Irakiza Fred wari General Major mu ngabo za CNLD yasabye urukiko ko yafatwa kimwe nk’abandi barwanyi bahoze mu mitwe itemewe agasubizwa mu buzima busanzwe aho gushyirwa mu nkiko.

Yabisabye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, tariki ya 07 Gicurasi 2021, ubwo yireguraga ku byaha bibiri ashinjwa byo kujya mu mutwe w’iterabwoba no kuba mu mashyirahamwe y’imitwe y’iterabwoba.

Nsanzubukire Félicien avuga ko yavuye mu Rwanda mu 1994 ari umusirikare wa Ex-FAR afite ipeti rya sous-lieutenant mu mwaka wa 2002 ajya muri FDLR-FOCA nyuma yo kwirukanwa mu ngabo za Congo zitwaga FAC.

Mu mwaka wa 2016 ngo yagiye muri CNLD nyuma yo kumva ko atagishoboye kwemeranya n’ibitekerezo bya FDLR-FOCA.

Avuga ko yafashwe mu mwaka wa 2017, FLN itarashingwa ndetse CNLD itarihuza na MRCD.

Yemeye icyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba agisabira imbabazi kuri Perezida wa Repubulika, inteko y’abacamanza n’abanyarwanda bose.

Nsanzubukire Félicien ariko ashingiye ku masezerano yabereye i Lusaka muri Zambia mu mwaka wa 1999, ayabaye hagati ya Leta ya Congo n’u Rwanda n’Iteka rya minisitiri, yerekeye kwambura intwaro imitwe irwanira muri Congo no gusubiza abarwanyi mu buzima busanzwe, atumva ukuntu ubushinjacyaha bumuzana mu rukiko aho gusubizwa mu buzima busanzwe.

Avuga ko no mu itegeko nshinga handitse ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko bityo ko na we yakabaye afatwa nk’abandi barwanyi agasubizwa mu buzima busanzwe.

Ati “Kuba ndi hano binyuranyije kandi n’itegeko nshinga rivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko kuko hari abandi bavuye muri Congo batahutse cyangwa bacyuwe bataciye mu nkiko kandi bashyizwe mu buzima busanzwe.”

Nsanzubukire yavuze ko yakabaye ari mu rukiko mu gihe ashinjwa ibyaha by’intambara, ibya Jenoside cyangwa ibyibasiye inyoko-muntu nyamara we akaba atarabikoze.

Naho ku cyaha cyo kuba mu mashyirahamwe y’imitwe y’iterabwoba yagihakanye avuga ko yabaye muri FDLR-FOCA na CNLD kandi yafashwe nta bikorwa bihungabanya umutekano arakora ndetse akaba yaritandukanyije na FDLR kubera kutemera ibikorwa byayo.

Yavuze ko adakwiye kuryozwa ibikorwa bya FDLR kuko yayivuyemo kubera kutemeranya n’ibikorwa byayo bityo ko ibikorwa byayo byaba gatozi ku bayobozi bayo n’abakiyirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka