Nashatse kuva mu mutwe w’iterabwoba mfatwa umugambi wanjye utaragerwaho - Iyamuremye
Iyamuremye Emmanuel alias Col. Engambe Yamusimba, umwe mu baregwa mu Rubanza rwa Rusesabagina, avuga ko yashatse kuva mu mitwe y’iterabwoba ariko afatwa ataragera ku mugambi we.
Iyamuremye aregwa icyaha cyo kujya mu mitwe y’iterabwoba no kuba mu mitwe y’iterabwoba, ibyaha yemera byombi.
Yemereye urukiko ko yahunze mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ari umusivili, ajya mu nkambi ya Kashusha ahava 1996 ahungira muri Congo Brazaville.
Aha na ho ngo yahavuye mu mwaka wa 1998 nyuma yo gushishikarizwa kujya mu gisirikare cya Congo-Kinshasa n’abahoze muri Ex-FAR.
Yabwiye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya ko yabaye mu ngabo za FAC azivamo mu mwaka wa 2002, abanyamahanga birukanywe mu ngabo z’icyo gihugu.
Mu mwaka wa 2003 ngo yinjiye mu ngabo za FOCA z’umutwe wa FDLR azivamo mu mwaka wa 2016, ajyana na Gen Wilson Irategeka mu mutwe wa CNLD. Avuga ko yawubayemo kugeza igihe habaho impuzamashyaka ya MRCD-FLN.
Muri Werurwe 2019 ngo yasabwe na Gen Jevah kuyobora ingabo ziza mu bitero mu Rwanda arabyanga bitewe n’impungenge z’ibikorwa boherezwagamo.
Avuga ko abayobozi be batangiye kutamwemera ndetse ngo hatangira no kumvikana amakuru agamije kumugirira nabi.
Yavuze ko yabwiye umugore we wari i Bujumbura mu Burundi kwandikira abayobozi be ko umuryango we urwaye bityo akenewe kugira ngo awiteho.
Ati "Naranze, uwari unyungirije Majoro Appolinaire yemera kuzana abasirikare. Bahise bandeba nabi mpitamo guhunga ariko nkoresheje umugore wanjye kugira ngo ngende mu buryo batamenya ko mbacitse".
Inzandiko z’umugore we ngo zatumye ahabwa uruhushya, ku wa 25 Nyakanga 2019 ava i Karehe yerekeza i Bukavu, akomereza Uvira kwaka ibyangombwa bimujyana mu Burundi.
Ari ku rwego rw’abinjira n’abasohoka ku wa 30 Nyakanga 2019, yarafashwe ndetse ku wa 03 Kanama 2019 agezwa mu Rwanda.
Iyamuremye avuga ko adahakana ibyaha ashinjwa kuko yabaye muri iyo mitwe ndetse akabisabira imbabazi.
Yagize ati “Jye nafashwe nshaka kujya mu Burundi ariko ntazagaruka muri FLN. Nafashwe umugambi wanjye utagezweho. Ndabasaba imbabazi ku gihe namaze cyose muri iyo mitwe, nkasaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose”.
Iyamuremye ariko yahakanye ko yabaye muri FLN azi ko ari umutwe w’ingabo utemewe kuko ngo iyo aza kubimenya aba atawuratinzemo.
Icyakora yemereye Urukiko ko yari abizi ko MRCD-FLN yari iyobowe na Paul Rusesabagina.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
Ohereza igitekerezo
|