Musenyeri Mugiraneza Mugisha yahakanye ibyaha byose aregwa
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ruherereye mu Karere ka Musanze, ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025, rwaburanishije Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Umushumba wa EAR Diyosezi Shyira, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranweho birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yayiyoboraga, ibyo byaha byose akaba abihakana.

Musenyeri Mugiraneza Mugisha, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamutaye muri yombi ku itariki 21 Mutarama 2025, nyuma y’iminsi micye yari ishize yeguye ku nshingano zo kuba Umushumba wa EAR Diyosezi Shyira, ku mpamvu yatangaje ko ari ize bwite.
Mu byaha akurikiranweho uko ari bitatu, birimo icy’itonesha, icyenewabo, ubucuti n’urwango; kigaragara mu itegeko rihana ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano na yo. Icyaha cya kabiri akurikiranyweho ni icyo kwigwizaho umutungo wa Diyosezi n’icyo kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko.
Imbere y’inteko iburanisha, Musenyeri Dr Mugiraneza wari wambaye kositimu isa n’ibara ry’ivu, ari hamwe n’abunganizi be babiri, yagaragarijwe ibyaha byose ashinjwa, ndetse ubwo yahabwaga umwanya ngo yiregure byose arabihakana.
Kuri ibi byaha ubushinjacyaha bwagaragaje ko Musenyeri Dr Mugiraneza akimara guhabwa inshingano zo kuba Umushumba wa EAR Diyosezi Shyira, yagize umugore we Umuyobozi wa ‘Mothers Union’ nyamara bitari bikwiye.
Aha Musenyeri Mugiraneza yagaragaje ko no mu yandi ma Diyosezi ya EAR menshi ndetse n’iya Shyira irimo, mu bantu benshi azi bagiye bahabwa inshingano zo kuba abashumba ba Diyosezi, abagore babo bahitaga bagirwa abayobozi ba Mother’s Union, ndetse yanongeyeho ko uwo mwanya atari na we ubwe wawumushyizeho, ko ahubwo byakozwe mu bubasha bwa Sinodi ya Diyosezi cyane ko (umugore we), yari anasanzwe ari mu kazi k’ubunyamabanga muri Diyosezi. Bityo ngo ntibyakabaye biba icyaha akurikiranwaho cy’itonesha cyangwa icyenewabo.
Ku cyaha cyo kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko, umushinjacyaha yakomoje ku magi y’inkoko abana bo mu bigo by’amashuri ya ECDs bagaburirwaga, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, aho avuga ko rwiyemezamirimo yayaguraga kwa Musenyeri nyamara bitari bikwiye.
Aha Dr Mugiraneza yagaragaje ko mu by’ingenzi byihutirwa yakurikiranaga mu kazi ke ka buri munsi, ibyo kumenya aho rwiyemezamirimo yabaga yaguriye amagi, bitari mu nshingano ze zihutirwa, ngo icyakora ibyo yitagaho kwabaga ari ugukurikirana ko hatabamo ubundi buriganya bwo kuyavutsa abana babaga bayagenewe.
Hanakomojwe ku mucanga wagiye ukoreshwa mu mirimo yo kubaka isoko rigezweho rya EAR, ndetse n’ibindi bikoresho byose bijyanye n’ubwubatsi bwaryo, aho umushinjacyaha yashinje Musenyeri kuba yari yaratanze ibwiriza ry’uko nta yindi modoka yari yemerewe kubitunda uretse Fuso ye yakoraga ako kazi yonyine.
Musenyeri Mugiraneza yireguye agaragaza ko hari komite igizwe n’abantu batandatu, yafataga umwanzuro w’ibikorwa byose bijyanye n’imirimo y’ubwubatsi harimo no gutanga isoko, bityo ko icyo cyemezo atari agifitye ubushobozi mu gihe hari abandi babifite mu nshingano.
Yongeyeho ko mu nshingano nyinshi yabaga afite zo kuyobora Diyosezi, atari kugira umwanya uhagije wo gukurikirana ngo amenye imodoka zabaga zemerewe gutunda ibyo bikoresho n’izitari zibyemerewe. Kuri iyi ngingo kandi Musenyeri Mugiraneza yagaragaje ko rwiyemezamirimo yari yaremereye Diyoseze ko isoko rizaba ryuzuye mu gihe kitarenga amezi atandatu. Ngo akurikije uburyo ari rinini kandi imirimo isaba imbaraga nyinshi zishoboka, bitumvikana ukuntu yari kwemera ko imodoka imwe yonyine itunda ibikoresho byose bijyanye n’iyo mirimo.
Ku cyaha cy’uko yororeye inka ze bwite mu rwuri rwa Diyoseze ruherereye mu Karere ka Musanze, n’icy’uko imodoka ya Diyoseze yayikoreshaga mu kuzitundira ubwatsi, ndetse abashumba be bagahembwa na Diyoseze, Musenyeri Mugiraneza yagihakanye avuga ko inka ze uko ari 19 azororeye mu rwuri rwa Diyosezi ruherereye mu ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Nyabihu, kandi ko ubwo yajyaga ku buyobozi yasanze n’abandi Basenyeri bagiye bamubanziriza mu myaka yindi myinshi yatambutse, ariho bororeraga izabo; aha ngo akaba atumva ukuntu kuba yarahorereye byahinduka icyaha.
Umushinjacyaha yagaragaje ko Abatangabuhamya barimo Kwubayo Charles na Kabaragasa Jean Baptiste babajijwe, bari bafite inshingano muri Diyoseze, bagaragaje ko izi ari impamvu zikomeye zituma yakurikiranwaho ibi byaha.
Abanyamategeko babiri bunganira Musenyiri Mugiraneza barimo Uwizeyimana Jean Claude, bagaragarije Urukiko ko umukiriya wabo yarekurwa akaburana ari hanze, cyane ko afite umuryango uzwi, aho atuye hazwi kandi ko afite ingwate n’abishingizi.
Urukiko rwasabye Musenyeri kugaragaza ingano y’umutungo afite, ariko abunganizi be bungamo ko bibaza impamvu yakomeza kuburana afunzwe nyamara ubushinjacyaha butarigeze bukora iperereza cyangwa ubugenzuzi ngo hamenyekane ingano n’agaciro k’ibyo Musenyeri yanyereje n‘igihombyo byateje Diyoseze.
Bagashingira kuri ibi bibaza impamvu mu minsi yose amaze afunzwe n’indi yabanjirije ifungwa rye iryo perereza ritakozwe. Ibi bakabiheraho bagaragaza ko ugufungwa kwe kurimo n’akarengane.
Musenyeri Dr Mugiraneza yasabye ubucamanza ko yarekurwa akajya aburana ari hanze, ku mpamvu z’uburwayi afite, ndetse ngo hari ingwate yemeye gutanga zirimo n’ibyangombwa by’imitungo ye ndetse n’abishingizi, mu rwego rwo kugaragaza ko atatoroka ubutabera.
Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwatangiye mu ma saa tanu rusozwa saa cyenda n’iminota 40, rukaba rwamaze amasaha ane. Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel uzasomwa ku itariki 11 Gashyantare 2025.
Ohereza igitekerezo
|