Musanze: Uwari Gitifu wa Cyuve na bagenzi be bareze inzego zongeye kubafunga mu gihe bari barekuwe

Uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be, bareze mu rukiko inzego za RIB, Pariki na Polisi zikorera mu karere ka Musanze, bavuga ko zabarenganyije zibafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwari rwabarekuye.

Abatanze ikirego ni uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze Sebashotsi Gasasira Jean Paul n’uwari Gitifu w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas, n’aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain.

Bajyanye izo nzego mu nkiko nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Musanze rubarekuye by’agateganyo ku itariki 10 Kamena 2020, nyuma y’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ku cyaha baregwaga cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Abo bayobozi bavuga ko batanze ikirego, basaba kurenganurwa nyuma y’uko ku itariki 10 Kanama 2020 ubwo bari biteguye gusohoka muri gereza ya Musanze mu ma saa mbili z’igitondo, batungurwa no guhurira na Polisi na RIB ku muryango wa gereza burizwa imodoka.

Mu rubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze ku gicamunsi cyo ku itariki 18 Kamena 2020, ku kirego cyatanzwe ku ifunga rinyuranyije n’amategeko, rwaciwe bamwe mu baregwa badahari aho bari bahagarariwe n’Umushinjacyaha umwe.

Urukiko rumaze gusuzuma ko abarega bose bahari, rugasanga mu baregwa barimo Komanda wa Polisi, Uhagarariye Pariki n’uhagarariye RIB mu karere ka Musanze nta n’umwe witabiriye urwo rubanza, hifashishijwe ingingo ya 144 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, iha ubucamanza gusuzuma ikirego cyatanzwe rukagifataho n’umwanzuro, kabone n’ubwo abaregwa baba batitabiriye urubanza.

Perezida w’inteko y’iburanisha yabajije abarega icyo bashingiyeho batanga ikirego ku ifungwa rinyuranyije n’amategeko.

Umwe mu bahagarariye abarega witwa Habiyakare Emmanuel yasobanuye uburyo Sebashotsi na bagenzi be bafunguwe by’agateganyo mu rubanza bari bajuririyemo urukiko rwisumbuye rwa Musanze ku ifunga n’ifungurwa, Pariki, RIB na Polisi bahita bongera kubata muri yombi, ibyo bavuga ko barenganyijwe kuko ibyemezo by’urukiko bitubahirijwe.

Yagize ati "Mu rubanza twajuririye ku ifunga n’ifungurwa rwaciwe ku itariki 09 Kamena 2020, urukiko rwapfundikiye urubanza rwanzura ko rusomwa bukeye bwaho, ku itariki 11 Kamena nibwo urukiko rwanzuye ko bafungurwa by’agateganyo."

"Kubera ko bwari bwije ntibatashye, bukeye RIB yinjira muri gereza imbere, itwara Sebashotsi na bagenzi be ntiyanyura mu muhanda mugari ikatira mu gahanda ko munsi ya gereza gahinguka kuri SOPYRWA”.

Uwo mwunganizi w’abarega, avuga ko babajije aho abagombaga kurekurwa bajyanwe, ngo babereka icyemezo kibafata (Mandat d’amener) gisinyweho n’Umushinjacyaha witwa Hagenimana Edouard, umwe mu bari Abashinjacyaha mu rubanza rwafatiwemo icyemezo cyo kubafungura.

Ati “Nyakubahwa Perezidante, nyuma yo kubona abarekuwe n’urukiko bongeye gutabwa muri yombi, twahise dutanga ikirego ku ifungwa rinyuranyije n’amategeko, nyuma yo kubona ko hishwe ingingo ya 151 mu Itegeko nshinga, rivuga ko ibyemezo by’ubushinjacyaha bigomba gukurikizwa ku wo bireba wese, tuzi ko icyemezo cy’urukiko kivuguruzwa n’inzego z’urukiko rwisumbuyeho none abari bafungiye muri gereza bari muri RIB”.

Icyo gisobanuro ntabwo cyanyuze Perezida w’iburanisha, aho yabajije uwo mwunganizi ikigaragaza ko imyanzuro y’urukiko itigeze yubahirizwa.

Ati “Ese uravuga ko bafunze kandi urukiko rwarabarekuye? gereza ikomeza kubafunga? None se baba bakiri muri gereza, cyangwa bari kuri RIB? none se ntuzi ko Gereza na RIB ari ibintu bibiri bitandukanye?”.

Maître Habiyakare yasubije agira ati “N’ubwo gereza yari yamaze kubaha icyemezo kibafungura, RIB na Polisi ntibigeze bategereza ngo byibura barenge metero imwe bava muri gereza, basohotse Panda gare iparitse ku muryango wa gereza”.

Perezida w’iburanisha yongeye yibutsa uwo mwunganizi ko gereza na RIB ari ibintu bibiri bitandukanye, amwumvisha uburyo imyanzuro y’urukiko yo kubafungura itigeze yirengagizwa.

Abaza ikibazo kigira kiti “Ese ko uvuga ko icyangombwa cya gereza kibafungura bagihawe, ese kugeza ubu hari ubwo gereza ikibafunze, uzi itandukaniro hagati ya RIB na Gereza?”

Umwunganizi ati “Natwe ntitwareze gereza twareze RIB, Ubushinjacyaha na Polisi. Ariko ni gute umuntu yaza agafatira umuntu muri gereza?, umuntu aracyari mu kigo cyawe, ufashe urupapuro rumufungura urarumuhereje baraje bamufatiye imbere yawe, none se niba gereza yarabarekuye RIB ikaza ikayora, nubwo gereza tutayirega ese ubwo hubahirijwe itegeko nshinga?”

Arongera ati “Nk’uko biri mu itegeko nshinga, umuntu warekuwe by’agateganyo ntashobora kongera gufungwa, keretse habonetse impamvu nshya zikomeye zitandukanye na cya cyaha yarezwe.

Perezida w’iburanisha aramubaza ati ”None se icyaha afungiwe cyaba gifitanye isano n’icyaha cyabafunguye by’agateganyo?”

Uwo mwunganizi yavuze ko icyaha bafungiye ari ruswa, akemeza ko babeshyerwa aho ngo babwiwe ko Sebashotsi na bagenzi be bashatse uwo batuma ku mubyeyi w’abahohotewe, aho ngo umubyeyi yanze gufata ayo mafaranga, ngo abwirwa ko naramuka atayafashe bayaha urukiko rukabarekura.

Ni ho uwo mwunganizi avuga ko kuba Sebashotsi na bagenzi be bafungiye icyaha cya ruswa, ari kimwe mu bigaragaza ko amategeko yirengagijwe kuko icyo cyaha gifitanye isano n’ibyaha barekuriwe.

Perezida w’iburanisha yongeye abaza Umwunganizi aho ahera avuga ko icyaha baregwa cya ruswa kidatandukanye n’icyaha cya mbere cyo gukubita no gukomeretsa, yibaza aho gukubita no gukomeretsa bashinjwe bihuriye na ruswa bafungiye.

Umwunganizi yavuze ko iyo ruswa bashinja abaregwa bivugwa ko yashakaga gutangwa ku mubyeyi w’abahohotewe mu rwego rwo kwiyunga, nk’uko ngo byavuzwe n’intumwa zajyanye ayo mafaranga, niho ahera agaragaza ko icyo cyaha gifitanye isano n’icyaha cya mbere, ashimangira ko abakiriya be barekurwa kuko icyaha ari gatozi.

Ati “Perezidante icyaha ni gatozi, abantu bari bafunze, murabona ko ari ibihe bya coronavirus, gereza ntizisurwa, abo biyita intumwa baba barahuriye he na Sebashotsi? Ni iki cyemeza ko aya mafaranga yatanzwe bavuga ko ari ruswa?”

Uwo mwunganizi yagarutse no ku mushinjacyaha witwa Hagenimana Edouard watanze urupapuro rufata Sebashotsi na bagenzi be, avuga ko bitemewe kuko uwo yari umuburanyi nka bo kuko mu rubanza barekuwemo ari we wabashinjaga.

Yibaza n’impamvu abo ahagarariye bafungiye muri RIB, n’uburyo icyo cyaha baregwa cya ruswa RIB yakimenye mbere y’uko bafungurwa, ariko ntibakiregere rimwe mu rukiko ubwo baburanaga, anenga uburyo Sebashotsi na bagenzi be kugeza ubu bakiri muri kasho bakagombye kuba bari mu miryango yabo.

Ati “Aba bantu uburyo bafunzemo burababaje, RIB yabafatiye muri gereza Komanda wa Polisi we kasho ni iye yahise afatiraho, murumva bitababaje koko?”

Urukiko rwahaye ijambo Sebashotsi ngo agire icyo yongera ku byavuzwe n’umwunganizi we agira ati “Ndabona narahohotewe kuba ndi muri gereza kandi urukiko rwarandekuye, icyo mbasaba nk’urukiko ni ugukoresha ubushishozi bwanyu, muri abahanga mu by’amategeko muturenganure.”

Undi mwunganizi wa Sebashotsi na bagenzi be witwa Kamanzi Cyiza Benjamin, na we yasabye urukiko kurekura abo yise inzirakarengane.

Ati “Mu bushishozi bwanyu muzabona ko Sebashotsi na bagenzi be bari imbere yanyu ari inzirakarengane mu gihe bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Yagarutse ku ngingo ya 143 y’imanza nshinjabyaha, aho mu gace kayo ka gatatu yashimangiye ko umuntu adashobora gukomeza gufungwa mu gihe habaye ifungurwa ry’agateganyo, avuga ko icyemezo cy’urukiko kitavogerwa n’impapuro z’Ubushinjacyaha zifata abantu.

Ati “Niba umuntu bamubwiye ngo arekurwe ku itariki 10, ku itariki 11 imodoka ya panda gare ikaza muri gereza yambika abantu amapingu si uguhonyora uburenganzira bw’umuntu? Abantu bava muri gereza bajyanwa muri kasho? Ese icyemezo cy’urukiko byari ngombwa ko cyubahirizwa muri panda gare no muri kasho? Iyo bareka umuntu akabanza gusohoka. Ibyo ni ugutesha agaciro ibyemezo by’urukiko”.

Perezida w’iburanisha ati “Icyemezo cy’urukiko kibasohora muri gereza baragihawe?”

Uwunganira abaregwa ati “Yego baragihawe Nyakubahwa Perezidante, ariko ntibemererwa gusohoka. Ese ko bavuga ko batumye abantu ngo bajyane ruswa ku mubyeyi w’abahohotewe, kandi utanze ruswa n’uyakiriye bakaba bahanwa kimwe, kuki bo ntababona hano?”

Arongera ati “Nyakubahwa Imana yabahaye ubwenge n’ububasha bwo kurenganura, turabasabye namwe murebe aba bantu bahagaze imbere yanyu mubarenganure muzaba mutanze ubutabera”.

Umushinjacyaha wari uhagarariye abaregwa, yahawe ijambo atesha agaciro ikirego cyatanzwe na Sebashotsi na bagenzi be, aho yavuze ko kidafite ishingiro agendeye ku cyaha barekuriwe cyo gukubita no gukomeretsa, avuga ko icyo cyaha gitandukanye n’icyo bashinjwa ari na cyo bafungiye cya ruswa.

Uwo mushinjacyaha kandi, yavuze ko RIB ifite inshingano zo gukurikirana icyaha gishya, aho yasabye abarega gufungwa binyuranyije n’amategeko, gutegereza impamvu zose zikomeye bashinjwa bakazazimenyeshwa.

Ati “Impamvu zikomeye baregwa bazazimenyeshwa, igihe kirahari nibareke RIB ikore akazi kayo, kuko icyemezo barekuriwe n’urukiko ni ugukubita no gukomeretsa bitandukanye n’ibyo bafungiwe”.

Yavuze ko ibyo Umushinjacyaha yakoze byo kwandika mandat d’amener bifite ishingiro, kuko hirindwaga ko batoroka ubutabera. Avuga ko icyaha baregera cyo gufungwa binyuranyije n’amategeko nta shingiro gifite.

Perezida w’inteko iburanisha urwo rubanza yahaye ijambo buri wese mu barega, bose bavuga ko icyo basaba ari uko mu bushishozi bw’abacamanza barenganurwa, imyanzuro y’urukiko ikubahirizwa bakarekurwa bagasanga imiryango yabo.

Dasso witwa Abiyingoma Sylvain we, yavuze ko kuba afunze byamugizeho ingaruka zijyanye n’ubuzima ati “Byangizeho ingaruka bintera guhungabana, kuba umuntu yararekuwe n’urukiko mu gihe yitegura gusohoka muri gereza ukabona bakurije imodoka, ni ibintu byananiye kubyakira, ngasaba ko mu bushishozi bwanyu mwaturenganura”.

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande zombi, Perezida w’inteko igize iburanisha, yanzuye ko urwo rubanza ruzasomwa ku itariki 23 Kamena 2020 saa cyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

mwiriwe abantu babayobozi bize babafungura byagateganyo bakubise umuntu bashingiye kuki ko musanze abayobozi bayoborana igitutu bazakora ibikorwa byubunyamaswa barekurwe ahubwo babakatire bihe nabandi isomo barutase abandi barimumagereza

alias yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Mbega ubutabera bwo muri uru Rwanda cyakora KAGAME aracyafite akazi kenshi kweli ibi bintu ntibyumvikana byabereye ku karubanda na Trump arabizi mwebwe mukabagira abere ni hatari gusa nta n’isoni mugira!

Kagabo Colbert yanditse ku itariki ya: 20-06-2020  →  Musubize

Ubwo se ni gute umuntu yaregwa icyaha cyakozwe adahari?Niba umuntu ashobora kuba afunze kandi ,akaba yatanga na ruswa byaba bikomeye kabisa!

Alias ukurikurakiza yanditse ku itariki ya: 19-06-2020  →  Musubize

Ubwo se ni gute umuntu yaregwa icyaha cyakozwe adahari?Niba umuntu ashobora kuba afunze kandi ,akaba yatanga na ruswa byaba bikomeye kabisa!

Alias ukurikurakiza yanditse ku itariki ya: 19-06-2020  →  Musubize

Jyewe simbyumva kabisa, nigute abayobozi,bakubita abantu bunyamaswa, nuko urukuko rukihandagaza rukabarekura, urumva ntakintu kibirimo,
Kdi ubu uwibye inkoko Ari muri gereza,yaranakatiwe,
Nihatangwe ubutabera

Boniface yanditse ku itariki ya: 19-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka