Musanze: Mu rubanza rw’abaregwa gukorana na FDLR 14 bahamijwe ibyaha 2 bagirwa abere

Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwahamije icyaha abantu 14 muri 16 bakekwagaho gukorana n’Umutwe wa FDLR, abandi babiri bagirwa abere.

Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu cyumba cy’urukiko, ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2015, ryitabiriwe n’abantu baringaniye abenshi bakomoka mu miryango y’abaregwa, ryatangiye ritinzeho amasaha abiri ukurikije isaha yari yatangajwe ya saa munani.

Saa kumi n’iminota 20, inteko y’urukiko igizwe na Munyawera Siphonie hamwe n’umwanditsi Dusabe Angelique binjiye mu cyumba cy’urukiko mu myambaro y’umukara n’umweru, maze umucamanza afata umwanya wo gusoma imyanzuro y’urukiko.

Bamwe bahamijwe icyaha abandi bagirwa abere (ifoto:ububiko).
Bamwe bahamijwe icyaha abandi bagirwa abere (ifoto:ububiko).

Rugenera Jean Damascène na Harerimana Eric uzwi nka Kibamba bahamijwe ibyaha bashinjwaga bakatirwa gufungwa ubuzima bwabo bwose, na ho Munyemanzi Chemi na Ndengejeho Saidi urukiko rwasanze nta cyaha kibahama bagirwa abere, umucamanza ahita ategeka ko barekurwa.

Nzirorera Jean Damascène ufatwa nka kizigenza muri uru rubanza kuko ari we wakangurira abandi gukorana na FDLR akanabigisha imbunda yagabanyirijwe igihano akatirwa imyaka 15 y’igifungo kubera ko yaburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi.

Uretse Nzirorera na Nshogozabahizi Fidele bakatiwe imyaka 15, abandi batatu ari bo Uwingabo Intime, Ntabanyendera Patrice na Unyuzimfura Jean Pierre bahanishijwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukorana n’umutwe w’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko nk’uko umucamanza abivuga, ngo uruhare rwabo ntirungana n’urwa gatozi.

Bamwe mu bari bakurikiranyweho gukorana na FDLR.
Bamwe mu bari bakurikiranyweho gukorana na FDLR.

Habanabakize Jean Chrysostome bakunda kwita Mapine na Ruhangaza Aimable na bo bari muri uru rubanza bakatiwe igifungo cy’imyaka 10.

Icyiciro cya nyuma kigizwe n’abantu bane; Simpenzwe Jean Claude, Hakizimana Laurien, Habyarimana Pheneas na Barisesa Jonas alias Bolingo urukiko rwabakatiye igihano cy’imyaka itanu muri gereza.

Uru rubanza rwatangiye 29 Ukuboza 2014 rugasubikwa inshuro eshatu, uko ari 16 baregwaga ibyaha birimo gukorana n’umutwe w’iterabwoba, kugira umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho no kwinjiza no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije amategeko.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye ubufatanye mudahwema kutugaragariza mutugezaho inkuru zo hirya no hino. Murakoze

Nyiramiryango Jacqueline yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka