Musanze: 12 bakekwaho gukorana na FDLR bagejejwe imbere y’urukiko

Abagore 9 n’abagabo batatu bose bakomoka mu muryango umwe wa Maj. Murwanashya Juvenal uzwi ku izina rya Blaise ukuriye iperereza mu mutwe wa FDLR bakekwaho gukorana na FDLR bagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze, babiri bakatirwa igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30, abandi 10 bararekurwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki 26/05/2014 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ni bwo abacamanza bane binjiye mu cyumba cy’urukiko cyari cyuzuye abantu bashaka kumva isomwa ry’urwo rubanza niba bafungwa iminsi 30 y’agateganyo cyangwa bakurikiranwa bari hanze.

Mu isomwa ry’irwo rubanza ryamaze hafi isaha, ubucamanza bwavuze abo bantu bose baregwa kugambanira igihugu no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho bakorana n’umwanzi mu bikorwa bihungabanya umutekano byakorwaga n’umutwe wa FDLR biyobowe na Maj.
Murwanashyaka Juvenal ukomoka mu muryango w’abaregwa.

Nk’uko urukiko rwabigaragaraje, bashiki ba Murwanashyaka Juvenal ari bo Mujawimana Leonille na Twizerimana Francoise bakoresheje inama z’umuryango bakusanya inkunga yo kugemurira musaza wabo uri mu mashyamba ya Kongo, banamuha nimero za terefone z’abantu bamufasha mu migambi ye yo kubuza umudendezo igihugu.

Urukiko rwavuze ko Mujawimana Leonille yagiye muri Kongo inshuro enye amenye imigambi ya FDLR, ashakira musaza we nimero ya terefone arangije ayibaruzaho kugira ngo azajye abasha kuvugana n’abantu bakorana, ikindi azana n’umwana wa Major Murwanashyaka ntiyagira amakuru atanga ku nzego z’umutekano n’ubuyobozi.

Kuri Twizerimana Francoise, urukiko rwasanze yaragiye atanga ubufasha bunyuranye birimo kohereza amafaranga ya terefone (ama-inite) Major Murwanashyaka kugira ngo abashe kuvugana n’abantu batandukanye bari mu bikorwa bya FDLR kandi yanagize uruhare mu kumwoherereza nimero z’abanyamuryango n’abandi baziranye kugira ngo abashishikarize gukorana na FDLR.

Abandi 10 baregwana na bo muri uru rubanza, uretse kuvugana na Murwanashyaka Juvenal kuri terefone ndetse na facebook no kwitabira inama zaberaga mu muryango wabo, ngo kuba hatagaragazwa ibiganiro bagiranye kuri terefone ngo bishingirweho bashinjwa kugambirira kugirira nabi ubuyobozi buriho, urukiko rwabarekuye.

Umucamanza yagize ati: “Urukiko rurasanga ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko bashobora kuba barakoze ibyaha bakekwaho. Kuba uburemere bw’ibyaha bakekwaho no kuba nta cyizere rubafite barekuwe bajya babonekera igihe bashakiwe Mujawimana Leonille na Twizerimana Francoise bakwiye gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi.

Na ho Hakorimana Flora Catherine, Hakorimana Robert Clement, Hakorimana Christian, Hakorimana Christine, Nkunziza Christian, Umutesi Speciose, Kankera Petronille, Nyiramahirwe Clementine na Ingabire Josephine barekurwa ariko kazaza bitaba urukiko.”

Umucamanza akirangiza gusoma iki cyemezo, mu majwi aciye bugufi abantu bitabiriye urubanza bagaragaje ibyishimo bw’icyo cyemezo cy’urukiko.

Mujawimana Leonille w’imyaka 44, mu kiganiro gito yatangarije Kigali Today ko ibyo aregwa abyemera ariko asaba Abanyarwanda kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukorana n’umutwe wa FDLR.

Yagize ati: “Icyo nabwira Abanyarwanda bashobora kwishora mu byaha nk’ibyo, mu by’ukuri nkurikije uko najyagayo numva nta kibazo ariko nabakangurira kwitandukanya n’umutwe wa FDLR bekuzaza binjira muri ibyo bikorwa.”

Iki ni cyiciro cya kabiri kigejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’abandi 15 bakurikiranweho gukorana na FDLR bari imbere y’urukiko mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka.

Mu Karere ka Musanze, kuva muri Werurwe uyu mwaka abayobozi batandukanye n’abaturage basanzwe batawe muri yombi bakekwaho gukorana na FDLR mu guhungabanya umudendezo w’igihugu nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2013 no mu ntangiriro za 2014 Umujyi wa Musanze wibasiwe n’umutekano muke wahitanye abantu babiri, abandi bagera kuri batandatu barakomereka.

Ibi byakurikiwe no gufata imbunda zigera ku munani n’amasasu yazo mu mirenge ya Muhoza na Shingiro yo muri ako karere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka