Munini: Akurikiranweho gutera inda mushiki we

Umusore witwa Murwanashyaka Alexis w’imyaka 21, uvuka mu mudugudu wa Kinina, akagari ka Nyarure mu murenge wa Munini ho mu karere ka Nyaruguru ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera inda mushiki we bavukana w’imyaka 14.

Uyu musore ngo yararanaga na mushiki we kuva bakiri abana, bakomeza kurarana bamaze no gukura kugeza ubwo amuteye inda nk’uko byemezwa na Inspector of Police Gahongayire Corneille, ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Nyaruguru.
Inspector Gahongayire avuga ko uyu musore yateye inda mushiki we mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ku buryo ubu ngo iyi nda igeze mu mezi atatu.

Uyu musore akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, akaba ari no kuburanishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe.

Murwanashyaka yiyemerera ko yasambanyaga mushiki we kuva kera, kandi ko ngo ari nawe wamuteye iyo nda.

Inspector Gahongayire asaba ababyeyi kujya birinda kuraranya abana badahuje ibitsina ku buriri bumwe, kandi agasaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kugirango ibyaha bikumirwe bitaraba.

Murwanashyaka aramutse ahamwe n’iki cyaha, azahanwa hakurikijwe ingingo ya 191 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, itegenyiriza igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko, umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka 18.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka