Muhororo: Uwishe umusambane we yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose

Umugabo witwa Nkubana Vincent w’imyaka 46 wo mu kagari ka Bweramana, umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi, igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore witwa nyirabazimenyera Alvera wari indaya ye.

Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo kwica atemaguye uwo mugore, icyaha yakoze muri Gicurasi uyu mwaka wa 2014. Iburanisha ry’urubanza ryabereye mu murenge wa Muhororo ahakorewe icyaha, ari naho gusoma imyanzuro y’urubanza byakorewe kuwa 23 Nyakanga 2014.

Nkubana na Nyirabazimenyera bombi bari abapfakazi, maze nyuma yo kubyemeranywaho biyemeza kujya basambana ariko buri wese ngo yiyemeza kutazahemukira undi ngo amuce inyuma nkuko Nkubana yabivuze mu iburanisha ry’urubanza.

Gusa aba bombi ntibabanaga kuko uwakeneraga undi yamusangaga mu rugo rwe, dore ko bombi bari bafite abana bareraga babyaranye n’abo bari barashakanye, mbere y’uko bitaba Imana. Nkubana yavugiye mu rukiko ko yarakajwe n’uko yamenye amakuru ko uwo mugore yitaga uwe ngo yari afite n’abandi bagabo.

Ariko mu rubanza, Nkubana yavuze ko imbarutso yo kwica atemaguye Nyirabazimenyera ngo ari ingurube ye yoroye yasanze ivirirana amaraso yakomerekejwe, hanyuma agahita asanga mu nzu ye Nyirabazimenyera wari waje kumusura nk’ibisanzwe, maze ngo akavuga ko ariwe wayikomerekeje undi agahita amutemagura.

Nkubana asinyira igihano cyo gufungwa burundu.
Nkubana asinyira igihano cyo gufungwa burundu.

Gusa, nyuma yo guhatwa ibibazo, uyu muburanyi yaje kwivuguruza yivugira ko ariwe wabanje gutema iyo ngurube ye mbere yo guhitana Nyirabazimenyera maze agahita yishyikiriza ubuyobozi bw’umurenge wa Muhororo ngo bamufunge.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, bamwe mu baturage barukurikiye ndetse baturanye na Nkubana bavuze ko nubwo aricyo gihano kiruta ibindi mu mategeko y’u Rwanda, ngo yari akwiye ikigisumba aricyo “kwicwa”, kuko ibyo yakoze ari ubunyamaswa.

Umwe muri aba baturage avuga ko banakeka ko uyu mugabo yagize uruhare mu rupfu rw’umugore we wa mbere kuko yapfuye nyuma y’igihe gito akubiswe n’umugabo we Nkubana kandi uwo nyakwigendera ngo yari atwite.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BURYA SE ABANTU NKABA BARACYARANGWA IRWANDA? BIRABABAJE GUSA UWO NKUBANA NAHANWE KANDI NUWABA AFITE UWOMUTIMA AHINDUKIRE ABIREKE KUKO TWESE TWAREMWE MU ISHUSHO Y’IMANA

Phrodette yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

Mbega amahano, Nyirabazimenyera Alvera Imana imwakire mu bayo, naho uwo mwichanyi Nkubana Vincent Imana ishimwe kubwigihano yakatiwe kimukwiye.
Ariko ndasaba ko hazakorwa ubushakashatsi bwimbitse bwihariye ku muryango Nyarwanda,kubona Benshi(Majority) mubanyarwanda iyo arakaye yihutira kubangura umuhoro akamena amaraso!!! ndibaza, byaba ari umurage basigiwe cg n’umuvumo.

Jacques yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka