Muhororo: Kuburanisha mu ruhame ahakorewe icyaha byatumye abaturage bafata ingamba zo kwirinda ibyaha

Abaturage batuye mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero baravuga ko nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi ruburanishirije uwakekwagaho kwica umuntu rukanasomera imyanzuro y’urubanza imbere y’abaturage, bahakuye isomo ryo kwitondera gukora ibyaha bihanirwa n’amategeko cyane cyane ibyaha bihanishwa ibihano biremereye.

Bwari ubwambere mu mateka, mu karere ka Ngororero, umuntu ukekwaho icyaha aburanishirizwa n’urukiko mu ruhame ahakorewe icyaha. Uwaburanishijwe ni umugabo witwa Nkubana Vincent w’imyaka 46 ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho icyaha cyo kwica umugore witwa Nyirabazimenyera Alvera wari ufite imyaka 48.

Umwe mu baburanishwa.
Umwe mu baburanishwa.

Nyuma y’urubanza rwaburanishijwe kuwa 17 rugasomwa kuwa gatatu tariki 23 /7/2014, Nkubana yahamijwe icyaha cyo kwica Nyirabazimenyera amutemaguye maze ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, aho azamara ubuzima bwe bwose muri gereza.

Nyuma yo kumva imyanzuro y’urubanza, abaturage batangaje ko igihano yahawe kimukwiye ndetse ko bishimiye uburyo urukiko rwazanye uburana aho yakoreye icyaha. Twahirwa Godefroid wo muri uwo murenge akaba avuga ko yafashe icyemezo cyo kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma akora icyaha kimugeza imbere y’amategeko cyane cyane ibyaha bikomeye nk’ubwicanyi n’ibindi.

Kuburanishiriza mu ruhame byatumye abaturage batinya gukora ibyaha.
Kuburanishiriza mu ruhame byatumye abaturage batinya gukora ibyaha.

U mushinjacyaha mukuru mwifasi igizwe n’uturere twa ngororero, Nyabihu na Rubavu, Niyonzima Vincent yadutangarije ko igikorwa cyo kuburanishiriza muruhame kigamije kwereka abaturage imikorere y’ubutabera no kubigisha kwirinda gukora ibyaha.

kimwe n’abaturage bakurikiranye urwo rubanza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo Harerimana Adrien avuga ko urwo rubanza rwabaye ikitegererezo cy’abaturage mu kwirinda urugomo n’amakimbirane yo mungo.

ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega nibyo kuko niho ubutabera nyabwo buba buri aho wakoreye ibyaha, nabandi bakuzi bakareberaho nabo akumva ko ibikubayeho byababho, kandi burya uzarebe ikintu kibaye kumuntu wahafi uzi nibwo ubona neza uburemere bwabyo

kalinda yanditse ku itariki ya: 27-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka