Muhanga: Batandatu mu bakurikiranyweho kwica Dr Muhirwe barekuwe by’agateganyo

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwarekuye by’agateganyo abantu batandatu, bari bakurikiranweho icyaha cyo kwica uwari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Muhirwe Karoro Charles.

Dr Muhirwe Charles wavukijwe ubuzima n'abagizi ba nabi
Dr Muhirwe Charles wavukijwe ubuzima n’abagizi ba nabi

Ubushinjacyaha bwasabye ko abarekuwe by’agateganyo bazajya bitaba buri wa gatanu w’icyumweru, kandi batemerewe gusohoka mu Gihugu mu gihe iperereza rigikomeza, kuko kuba barekuwe bidahita bibagira abere igihe iperereza ritararangira.

Itegeko riteganya ko iyo ibimenyetso bishingirwaho mu kuregera dosiye y’ukekwaho icyaha mu rukiko, ari uko ubushinjacyaha buba bufite ibimenyetso simusiga by’uko ukekwaho icyaha yagikoze, ibyo bimenyetso bikaba biva mu rwego rw’ubugenzacyaha, bigasuzumwa n’ubushinjacyaha bwasanga bifatika bukaregera urukiko.

Bivuze ko abo batandatu barekuwe barimo abagabo bane n’abagore babiri, kugeza ubu nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwashingiraho bubashyikiriza urukiko, ari nabyo byashingiweho barekurwa by’agateganyo iperereza rigakomeza bari hanze.

Batandatu basigaye mu idosiye ya 12 bari bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Dr. Muhirwe Charles, bo dosiye zabo zizaregerwa urukiko, kuko ubushinjacyaha busanga hari ibimenyetso simusiga byashingirwaho bagezwa imbere y’Urukiko bakabyisobanuraho ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, bivuze ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Aba batandatu barekuwe nyuma y’icyumweru uwitwa Dusabe Albert, wari wishyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Muhanga, yemera ko ari we wishe Dr. Muhirwe.

Dusabe yarashwe na Polisi nyuma y’uko yashatse gutoroka, ubwo yajyaga kwerekana aho yashyize ibikoresho yifashishije mu kumwica, bakamuhagarika akabyanga akaraswa agapfa.

Dr Muhirwe yiciwe mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, ku wa 03 Mata 2023.

Inkuru bijyanye:

Muhanga: Hari abashyirwa mu majwi kugira uruhare mu rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka