Muhanga: Abari bafungiye ibyaha byoroheje bafunguwe biyemeza kwisubiraho

Abari bafungiye ibyaha birimo guhohotera abagore, ubujura, ubuhemu n’ibindi byaha bito biyemeje kwisubiraho bakabana neza n’abandi mu muryango Nyarwanda.

Abari bafunze bagezwa imbere y'urukiko bunganiwe n'abavoka babihuguriwe
Abari bafunze bagezwa imbere y’urukiko bunganiwe n’abavoka babihuguriwe

Babitangaje nyuma yo gusuzuma amasezerano bagiranye n’ubushinjacyaha, n’abo bahemukiye yo kwirega no kwemera icyaha bagasaba imbabazi, bigakorerwa amasezerano nayo yasuzumwe n’ubucamanza bamwe bagahita barekurwa.

Mwambari Maurice avuga ko yari amaze umwaka n’amezi atandatu afunze, ariko ataraburana kubera ko yari akurikiranweho gukubita umugore we, aho yari amaze icyo gihe cyose afunze iminsi 30 y’agateganyo.

Agira ati “Nari maze umwaka n’amezi atandatu, mfunze iminsi 30 y’agateganyo dutegereje kuzajya kuburana, ariko uyu munsi ndabona ari nk’imbabazi twahawe. Igororero ni ahantu habi ariko mpavuye maze kuhigira batweretse ububwi bw’icyaha”.

Mwambari avuga ko yumvaga ashaka kugezwa imbere y’ubutabera, akemera icyaha agasaba n’imbabazi umugore we, ariko amaso yari yaraheze mu kirere, akaba yagabanyirijwe igihano cyo gukubita umugore agahabwa igihe cy’igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu yari amaze, akaba agiye gufungurwa.

Agira ati “Ibyo Leta idukoreye ni nk’ibitangaza nahoraga nibaza igihe itariki izagera ngaheba, umudamu wanjye yankoreye ibitangaza, kuko yananyitayeho hano mfunze, niyemeje kutazongera kumuhutaza, nzaba intangarugero mu rugo aho nkorera n’aho nsengera”.

Mwambari Maurice yari amaze umwaka n'igice ataraburana akaba yarekuwe
Mwambari Maurice yari amaze umwaka n’igice ataraburana akaba yarekuwe

Agira inama abandi bagabo ko Igororero atari ryiza akaba abasaba guhunga icyaha kuko cyabageza mu mage batari atatekerezaga dore ko nawe icyatumaga ahohotera umugore kwari ukumuziza ko atuma umugabo adasesagura umutungo.

Agira ati “Njyewe nari nzi ko kuba afunga umutungo w’urugo ari ukumpohotera, ahubwo iyo atandega mu buyobozi ntabwo nari kuba umuntu muzima, nsanga kuba abagore batinyuka bakagaragaza ihohoterwa byarushaho kubaka neza ingo”.

Muhire Jules ashimira ubuyobozi bwatekereje gahunda yo gufasha abantu kubana mu mahoro, akanashimira inzego z’ubutabera zita ku mfungwa n’abagororwa, dore ko yari afungiye icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Agira ati “Nari mfungiye gukubita umugore no kumukomeretsa nkanamuhoza ku nkeke, ndasaba abagabo kutumva ko ari bo batware b’urugo bakarenza igipimo bagahohotera abagore, ariko maze gusobanukirwa neza no kugororwa, nkaba ngiye kujya nifatanya n’umugore wanjye kubaka umuryango”.

Kuva muri Nzeri 2022 amasezerano ku manza nshinjabyaha (Pre bargaining) arimo gukorwa

Mutabazi avuga ko abafungurwa bagomba kwitwararika kuko bashobora gusubizwa mu Igororero
Mutabazi avuga ko abafungurwa bagomba kwitwararika kuko bashobora gusubizwa mu Igororero

Umuvugizi akaba n’Umugenzuzi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, avuga ko iyi gahunda yo kugirana amasezerano hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha bukemezwa n’ubucamanza, asanzwe ateganywa n’ingingo ya 23 mu mategeko ahana ibyaha nshinjabyaha.

Nyuma yo gusuzumwa n’ubucamanza uregwa ashobora kurekurwa, cyangwa kugabanyirizwa ibihano, no gukurirwaho bimwe mu byaha yashoboraga kuba yakurikiranwaho, ashobora kandi gukomeza kurangiza ibihano bitewe n’imiterere y’ayo masezerano.

Avuga ko hagati y’uregwa n’umushinjacyaha bagirana amasezerano yo kwemera icyaha, agasaba imbabazi kandi umurega na we yinjizwamo kugira ngo agire icyo abivugaho, noneho ayo masezerano agasuzumwa n’urukiko rukayemeza hakurikijwe amategeko.

Agira ati “Ntabwo bivuze ko amasezerano yose yakozwe uregwa arekurwa, biterwa n’uko ayo masezerano ateye n’uko abayagiranye bakoze inyandiko ishyikirizwa urukiko. Hari abashobora guhita bataha, hari n’abashabora kubanza kurangiza ibihano”.

Avuga ko impamvu bitakorwaga mbere kandi ingingo igenga aya masezerano isanzwe iri mu itegeko ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, byabanje gusaba ubushobozi butandukanye burimo amahugurwa ku bagomba kubishyira mu bikorwa, abashinjacyaha, abacamanza n’abunganizi mu mategeko no gushaka uburyo bizajya bikorwamo.

Agira ati “Aho bitangiriye biri gutanga umusaruro mwiza, aha ku igororero rya Muhanga hari amadosiye asaga 70 na Nyarugenge byarakozwe n’ahandi n’ahandi. Kugeza uyu munsi dufite amadosiye asaga 430 guhera muri Nzeri umwaka ushize”.

Rwabigwi avuga ko amasezerano hagati y'Ubushinjacyaha n'uregwa azatuma uburenganzira bw'uregwa burushaho kubahirizwa
Rwabigwi avuga ko amasezerano hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa azatuma uburenganzira bw’uregwa burushaho kubahirizwa

Mutabazi avuga ko kuba abantu bagirana amasezerano n’ubushinjacyaha bakaba barekurwa, batarangije ibihano bisanzwe bizwi ku cyaha runaka, bitavuze ko amategeko ataye agaciro, ahubwo ari ukubahiriza ingingo isanzweho mu itegeko itakoreshwaga.

Avuga ko ubwo buryo buzanajyana no gukomeza gukurikiza ingingo zo gukurikirana ibyaha, no kugorora bwo gutanga ingwate ku ukurikiranweho icyaha.

Rwabigwi Augustin wunganira abantu mu nkiko, avuga ko ubwumvikane bw’abakurikiranweho ibyaha n’ubushinjacyaha ku manza z’inshinjabyaha, bufite akamaro mu kugabanya ubucucike mu magororero, kuko abafungiye ibyaha bito bamaraga igihe bafunze bataraburana kandi bemera icyaha.

Avuga ko ubushinjacyaha bwagerageje guhuza abakoze icyaha n’abagikorewe, n’abaregera indishyi bakaba baragaragaje uruhare rwabo, haba kubasonera cyangwa gukomeza kubishyuza ariko badafunze.

Agira ati “Icyo gihe uregera indishyi aba abonye ubutabera, uwakoze icyaha na we aba acyemera kandi akemera no kukiryozwa. Hari abantu benshi bari bafunze bataraburana, ariko ubu buryo buratuma ibibazo birangira kandi bukurikije amategeko”.

Mutabazi avuga ko abafungurwa bagomba kwitwararika kuko bashobora gusubizwa mu Igororero
Mutabazi avuga ko abafungurwa bagomba kwitwararika kuko bashobora gusubizwa mu Igororero

Amasezerano hagati y’uregwa ibyaha nshinjabyaha yitezweho kugabanya ubucucike mu magororero, kuko byagaragaye ko amadosiye amwe n’amwe yoroheje adahita aburanishwa, ubu buryo kandi buzongera icyizere cy’uwakoze icyaha n’uwo yagikoreye kuko bose baganira, bukazatuma kandi uburenganzira bw’uregwa bwo kubona ubutabera ku gihe bwubahirizwa.

Urukiko, Ubushinjacyaha, uregwa n'umurega bose bemeranya ku buryo dosiye igenda
Urukiko, Ubushinjacyaha, uregwa n’umurega bose bemeranya ku buryo dosiye igenda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka