Mudathiru na bagenzi be bongeye kwiregura ku cyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba

Bamwe mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bongeye kwisobanura imbere y’urukiko rwa Gisirikare i Kigali, 11 muri bo bakaba ari bo bireguye ku cyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba witwara gisirikare, aho bose batunze urutoki Maj (Rtd) Habib Mudathiru wari umuyobozi wabo, nk’uwahamya ko bajyanywe muri uwo mutwe ku gahato.

Abarebwa n’urwo rubanza ni 32 barimo bane (4) bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), Maj (Rtd) Mudathiru, naho abandi ni abasivili barimo Abanyarwanda, Abarundi n’Abagande, benshi bakaba baregwa kwinjira mu mutwe wa P5 ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ufite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abaregwa bagejejwe imbere y’urwo rukiko i Kanombe kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, nyuma y’amezi abiri imanza zihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko zikaba zigiye gukomeza nk’uko byari biteguye.

Benshi mu baregwa bemeye icyaha cyo kwinjira mu mitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare yakoreraga muri RDC no mu Burundi, igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko ko batayigiyemo ku bushake bwabo.

Umwe mu baregwa witwa Nsanzimana Patrick ni umusivili w’Umunyarwanda wagiye i Burundi muri 2003 gukora akazi k’ubuganga, nyuma ngo aza guhura n’Umurundi witwa Eugène amubwira ko yamubonera akazi kamuhemba neza.

Ibyo yavuze ariko bitandukanye n’ibyo yari yavuze mu bugenzacyaha, kuko byo bivuga ko yari yasanze batayo y’abaganga aho yahise azamurirwa ipete ari muri P5, ahita anaherekezwa yambuka umupaka ajya muri DRC gukomerezayo akazi.

Nsanzimana yavuze kandi ko ngo kubera ko yari umushomeri yahise yemera gukora ako kazi ari nabwo yisanze muri P5, ngo agerageza gutoroka biramunanira.

Umucamanza yamusabye kwerekana igihamya ko nta bushake yari afite bwo kujya muri uwo mutwe, Nsanzimana asubiza ko uwabihamya ari Maj (Rtd) Mudathiru.

Ati “Ku itariki 28 Werurwe 2018 nagerageje gutoroka biranga kuko nafashwe, ibyo byakwemezwa na Mudathiru kuko yabimpaniye. Nongeye kugerageza gutoroka nabwo birananira nyuma yo kumva amasasu menshi, mfite n’imvune”.

Yongeyeho ko Mudathiru yari umusirikare mukuru muri P5 wari ushinzwe ibikorwa, bityo ko yari azi inshuro zose uwo Nsanzimana yagerageje gutoroka bikanga.

Nsanzimana yemera ko yinjiye muri P5 ariko ko atabishakaga, atirengagije ko ingabo z’u Burundi zamuhaye imyenda n’ibikoresho bya gisirikare zinamufasha kwambuka ajya muri RDC.

Mudathiru uyu munsi wari wanze guhagarara imbere y’abacamanza kuko atari afite avoka we ndetse akaba atarakira ukuguru, aho yicaye ariko hari icyo yavuze ku byo Nsanzimana yari amaze kuvuga.

Ati “Ndashaka gusobanura ko Nsanzimana yari umusirikare mukuru, kandi ko bose bazaga muri P5 bakabanza kubazwa niba bazi ibyo bajemo, bagasubiza bati “Yego”, bivuze ko bose bari bazi icyo baje gukora”.

Icyakora Mudathiru yemeje ko hari benshi mu bari barinjiye muri uwo mutwe bagerageje gutoroka bamaze kumenya neza icyo ugamije, kimwe n’abandi bumvaga batishimiye kuwubamo.

Ati “Hari abageragezaga gutoroka ariko benshi bagafatwa bakagarurwa, nzi ko Nsanzimana yatorotse inshuro ebyiri ariko biramunanira. Gusa si njye wababereye inzitizi mu itoroka ryabo kuko ishyamba ryabaga rifunguye”.

Mu bandi bireguye harimo Joseph Gatwere ukomoka muri Uganda, Umurundi witwa Jean Minani, Umunyarwanda Jean Bosco Habyarimana n’abandi, bose bavuze ko bagiye muri P5 ariko batigeze babisaba ahubwo bashutswe ndetse baranashimutwa bisanga muri RDC.

Bavuga kandi ko bagerageje gutoroka ntibyabakundira kuko ishyamba ryababanye rinini kandi nta mafaranga bari bafite nubwo ngo bari barijejwe guhembwa, kuko nka Minani ngo yari yaremerewe umushara w’Amadolari ya Amerika 150 buri kwezi, wagombaga guturuka muri RNC.

Bavuga kandi ko ibyo byose Maj (Rtd) Mudathiru yari abizi kuko ari we wari ubayoboye, gusa we akaba yabiteye utwatsi mu rukiko.

Yagize ati “Amakuru yo guhembwa nanjye narayumvaga ariko babeshywe n’ababazanye, ibyo banshinja rero simbyemera kuko ntabizi”.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020, aho urukiko rukomeza kumva abandi biregura kuri icyo cyaha cyo kwinjira mu mutwe w’iterabwoba witwara gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka