Menya impamvu Abatutsi benshi bari bahungiye ku gasozi ka Nyamiyaga

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari ku gasozi ka Nyamiyaga, bavuga ko bahahungiye bakurikiyeyo amaboko yabakiza abicanyi, gusa ngo ntibyabahiriye.

Aho abatutsi bahungiye ku Gasozi ka Nyamiyaga kariho urugo rwa Kagabo bari bahungiyeho
Aho abatutsi bahungiye ku Gasozi ka Nyamiyaga kariho urugo rwa Kagabo bari bahungiyeho

Umwe muribo yavuze ko mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bamwe baturutse i Nyamibare na Nyamiyaga mu cyari Komine Murama, Superefegitura ya Nyabisindu, maze bikusanyiriza ku gasozi ka Nyamiyaga.

Ati "Aha hari Umusozi witaruye. Nari umwana niga mu mwaka wa Gatandatu. Hari Abatutsi bakomeye bafite ingo z’ibikingi. Aha hari umucuruzi ukomeye witwaga Kagabo, twaje tumuhungiraho twirundira hamwe ku rugo rwe ruto yari afite. Nyuma Abajepe n’Abajandarume bashinze imbunda hakurya ku Gasozi ka Nyamiyaga batangira kurasa amasasu y’urufaya, dutangira gukwira imishwro twiruka. Twagiye hepfo hariya ahari urugo rukuru rwa Kagabo ndetse hafi yaho hari ikibuga, ntitwagezeyo kuko twasanze interahamwe zahagose, umanutse zimusonga abandi zikabatema".

Mu nteko z’Abaturage zitabiriwe n’Umuryango w’Abanyamakuru uharanira Amahoro (PAX PRESS) na Haguruka, zabereye muri tumwe mu duce Biguma ashinjwamo kugira uruhare mu kwica Abatutsi, bamwe mu baturage bagaragaje uruhare rutaziguye yagize.

Mu barokotse Jenoside bo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, bashinja Hategekimana Philippe alias Biguma gushinga za bariyeri, kuyobora ibitero no gukoresha imvugo zakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi.

Biguma ashinjwa kugaba ibitero byahitanye Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamiyaga n’uwa Nyabubare yo mu kagari ka Gacu, na Mushirarungu yo mu Murenge wa Rwabicuma.

Aho Kagabo yashyinguwe, ahari urugo rwe
Aho Kagabo yashyinguwe, ahari urugo rwe

Umwe mu batangabuhamya witwa Uwambayinkindi Vincent, utuye mu Kagari ka Mushirarungu, Umudugudu wa Nyamivumu B, avuga ko Biguma bamushinja kuba yarashyizeho za bariyeri ndetse akanatangiza ibikorwa byo kwica Abatutsi.

Ati "Ubwo nari nyoboye Gacaca, Ajida shefu Biguma bamuregaga ko ari we washyizeho bariyeri mu isanteri ya Bleu Blanc, bazana abacamanza mu modoka babarasira ku rwesero, aba atinyuye abaturage batangira kwica Abatutsi".

Akomeza avuga ko mbere bari babanje kwirwanaho ariko Biguma akazana igitero cy’abajandarume, bari baturutse i Nyanza maze barabarasa.

agira Ati "Ubundi mbere bari bagerageje kwirwanaho, we yazanye abajandarume b’i Nyanza bashinga imbunda ahitwa i Nyabubare barabarasa batangira kubica. Hari abandi bari bahungiye i nyamiyaga muri Gacu bari baragerageje kwirwanaho, Biguma yazanye abajandarume bashinga imbunda hano i Mushirarungu bakajya barasa i nyamiyaga, abarokotse amasasu bakwiruka bakicwa n’interahemwe zikoresheje imihoro".

Mukankusi Hilariya, umuyobozi w’umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA) mu Murenge wa Rwabicuma, we avuga ko ubwe azi neza Biguma ndetse akaba yaranamwiboneye mu gihe cya Jenoside.

Abaturage bagarutse ku bugome bwa Biguma
Abaturage bagarutse ku bugome bwa Biguma

Akomeza avuga ko amwibuka ubwo yakoreshaga inama kuri stade ya Nyanza, ku itariki ya 5 na 6 muri Gicurasi 1994, akoresha amagambo ahamagarira Abahutu kwica Abatutsi hatagize n’umwe usigara, ndetse akoresha imvugo yuzuye urwango.

Ati "Inzoka yizingiye ku gisabo bamenane nacyo, ngo abahutukazi bashatse mu batutsi bicwe kuko abana babo bazakura bajye kuba Inkotanyi bazice abantu, ahubwo babice bazasigare babaririza uko Abatutsi basaga, ndetse baraye batwaye abana 13 barara babishe."

Akomeza avuga ko Biguma ari we washinze za bariyeri zose z’i Mushirarungu, mu gihe nta mugambi w’ubwicanyi wari uhari.

Ati: "Njyewe Biguma naramubonye arasa amasasu hano i Munyinya, abagabo bacu barahaguye njyewe ndahunga, mu bana 7 nari mfite narokoye 3 gusa".

Mukankusi Hilariya, na we ashimangira ko Biguma yaje ayoboye igitero cyarimo abasirikare b’abajepe, harimo n’abaturutse kwa Dusingizimana Isiraheri wari konseye, kuri ubu ufungiye muri gereza ya Mpanga, ndetse akaba yarabyireze akanabisabira imbabazi.

Mukankusi avuga ko nyuma yo kumva ko Biguma agiye kuburanishwa byamushimishije, kuko yari azi ko yapfuye.

Biguma yatangiye kuburanishirizwa mu Bufaransa, ku itariki ya 10 Gicurasi 2023, bikaba biteganyijwe ko urubanza rwe ruzarangira ku itariki 30 Kamena 2023.

Urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Rwabicuma
Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Rwabicuma

Usibye za Bariyeri zo ku Rwesero, Nyamiyaga n’ahandi, Biguma ashinjwa no gutanga urugero abimburira interahamwe mu Murenge wa Muyira, kurasa Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure no kwicisha Burugumesitiri wa Komini Ntyazo. Ashinjwa kandi kwicisha Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Songa, mu Murenge wa Rwabicuma ku misozi ya Nyabubare na Nyamiyaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka