Menya icyatumye Rusesabagina yihuza n’indi mitwe y’iterabwoba

Nirora Marcel alias Lt Col. Bama Nicolas, asobanura ko kwihuza kw’ishyaka rya PDR Ihumure rya Paul Rusesabagina, CNLD Ubwiyunge na RLM, Rusesabagina yashakaga ingabo zikora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda kuko we ntazo yari afite.

Nirora Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bibiri ari byo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Yisobanura kuri ibyo byaha yabwiye urukiko ko abyemera akanabisabira imbabazi kuri Perezida wa Repubulika, Urukiko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Gusa avuga ko n’ubwo yabaye muri FDLR-FOCA ndetse na CNLD Ubwiyunge na MRCD-FLN atari azi ko ari imitwe y’iterabwoba byongeye ngo ku giti cye akaba nta ruhare yagize mu bikorwa by’iyi mitwe.

Avuga ko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ari umusivili ahungira muri Congo mu nkambi, ahava yerekeza muri Congo Brazaville kubera intambara yari muri Congo Kinshasa.

Aha na ho yahavanywe n’abahoze muri Ex FAR bagiye kurwana ku ruhande rwa Kabila ndetse binjizwa mu ngabo za Congo zitwaga FAC kugera mu mwaka wa 2002, ubwo zirukanaga abanyamahanga bari bazirimo.

Mu mwaka wa 2003 yinjiye mu ngabo za FOCA abamo kugera mu mwaka wa 2016 ubwo Visi Perezida wa mbere wa FDLR, Byiringiro Victor, atumvikanye na Visi perezida wa kabiri Gen Wilson Irategeka, baratandukana.

Nirora yagiye mu gice cya Gen Wilson Irategeka cya CNLD Ubwiyunge, yaje kwihuza na PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina ndetse na RLM ya Nsabimana Callixte, bashinga MRCD-FLN.

Nirora Marcel wakoze mu mpuzamashyaka MRCD-FLN nk’umuvugizi wungirije aba mu buyobozi bukuru, avuga ko ku itariki ya mbere Nyakanga 2017, ari bwo CNLD Ubwiyunge yihuje na PDR Ihumure bashinga impuzamashyaka MRCD-FLN.

Yabwiye urukiko ko isyaka RLM rya Nsabimana Callixte yo yinjira mu mpuzamashyaka MRCD-FLN.

Ati “Mu kwezi kwa gatandatu, namenye ko CNLD igiye kwihuza n’ishyaka rya Paul Rusesabagina kugira ngo bakore MRCD-FLN, mbibwiwe n’umuyobozi wacu Gen Irategeka ngo hari hagamijwe guhuza imbaraga”.

Yakomeje agira ati “Icyo gihe uwari Perezida yari Paul Rusesabagina ariko bakazajya basimburana ku buyobozi buri mwaka hagakurikiraho Wilson Irategeka. Hashize nk’amezi arindwi cyangwa umunani ni bwo haje RLM, ubwo kwa gusimburana ku butegetsi kwa Rusesabagina na Irategeka hiyongeraho na Nsabimana Callixte”.

Nirora avuga ko ingabo zari iza CNLD ariko zitagira izina ryihariye, Rusesabagina nta ngabo yari afite kimwe na Nsabimana uretse ko ngo we nyuma yatangiye kuzana abasirikare.

Yavuze ko ibitero byagabwaga mu Rwanda byategurwaga mu ibanga ku buryo na we atabimenyaga kandi aba mu buyobozi bukuru.

Yavuze ko aho yabimenyeye ngo yasanze binyuranyije n’amahame bari barihaye batandukana na FDLR-FOCA, ahitamo kuva muri MRCD-FLN muri Mutarama 2019 arahunga afite intego yo kwizana mu Rwanda ariko afatwa n’Ingabo za Congo mu kwezi kwa karindwi 2019, yerekeza i Rubaya kubimenyesha umuryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka