Matakamba yemeye ibyaha byose aregwa anabisabira imbabazi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gicurasi 2021, mu iburanisha ku rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, Matakamba Jean Berchmas yemeye ibyaha bine aregwa anabisabira imbabazi.

Matakamba yemereye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko yagize uruhare mu bitero byakorewe mu Karere ka Rusizi.

Yemeye icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibintu biturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

Asobanurira urukiko uko yakoze ibyaha, Matakamba yavuze ko ibyo bikorwa yabishowemo na Bugingo Justin wari umuturanyi ariko akaba yari asigaye yibera i Bukavu.

Yavuze ko mbere bamubwiraga ko intwaro yakira zizajya zijyanwa i Burundi, yikanga abwirwa ko zigomba gukoreshwa mu Rwanda.

Icyatumye ahanini ahemuka nk’uko yivugira ko yari asanzwe ari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, ngo ni amafaranga yemerewe cyane ko yari amaze guhomba mu bikorwa yakoraga.

Yavuze ko ibikorwa yinjiyemo akabigiramo n’uruhare yabikoreraga uwo Bugingo Justin ariko nanone agamije amafaranga, atabikoreye umutwe wa FLN n’ubwo yari yarabwiwe ko ugizwe n’urubyiruko rwifuza gutaha mu mahoro.

Yavuze ko atigeze aba umunyamuryango wa MRCD-FLN, gusa yakoranye n’umusirikare wa FLN ndetse n’umuyoboke wayo mu buryo yavuze ko bwamutunguye akagwa mu byaha.

Yasabye urukiko mu bushishozi bwarwo kureba ikiciro yashyirwamo ariko kitari ukuba umuyoboke wa FLN cyangwa MRCD-FLN kuko yo yayumvise mu rubanza.

Umwunganizi we mu mategeko yasabye urukiko kuzashingira ku itegeko ribaha ububasha bwo kugabanya ibihano bityo umukiriya we akagabanyirizwa kuko yemeye ibyaha mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse no mu rukiko kandi ataruhanyije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka