Maj Rugomwa yaburanye wenyine

Urukiko rwa gisirikare rwatangiye kuburanisha Maj Dr Aimable Rugomwa wenyine, kuko rwasanze mukuru we Nsanzimfura Memelto afite uburwayi bwo mu mutwe.

Maj Dr Aimable Rugomwa yatangiye kuburanishwa
Maj Dr Aimable Rugomwa yatangiye kuburanishwa

Maj Dr Aimable Rugomwa, umuganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe afashijwe na mukuru we w’umusivili witwa Nsanzimfura Mamelto, araregwa kwica Mbarushimana Theogene wari umwana w’umuturanyi we ku itariki 4 Nzeri 2016.

Inyandiko yatanzwe n’umuganga w’inzobere igaragariza ubushinjacyaha bwa gisirikare n’urukiko ko, Nsanzimfura afite uburwayi bwo mu mutwe.

Icyo cyemezo cyemerera Nsanzimfura guhanagurwaho ibyaha byose aregwa no kutongera kuburana, cyatumye Maj Rugomwa asigara mu rubanza wenyine.

Ku itariki 11 Mata 2017, urubanza rwa Maj Rugomwa na mukuru we rwari kuba rwaratangiye kuburanishwa mu mizi, ariko rwarasubitswe kugira ngo Nsanzimfura wavugaga ko arwaye, abanze ahabwe ikibyemeza.

Kuri uyu wa kabiri Ubushinjacyaha bwasomeye Maj Dr Rugomwa ibyaha aregwa byo gukubita no kwica Mbarushimana abigambiriye, aho ngo yakuruye nyakwigendera akamukubitira mu rugo iwe.

Abatangabuhamya bagera kuri batandatu n’inyandiko isobanura iby’urupfu rwa Mbarushimana, bigaragaza ko nyakwigendera yagerageje guhunga Maj Rugomwa ariko ngo yaramukurikiye amutsinda ku irembo.

Maj Dr Aimable Rugomwa mu Rukiko
Maj Dr Aimable Rugomwa mu Rukiko

Ku rundi ruhande Maj Rugomwa n’abamwunganira ari bo Me Ngabonziza Joseph na Me Ntagara, bemera ko Maj Dr Aimable Rugomwa yakubise Mbarushimana ariko ngo atabigambiriye.

Me Ngabonziza agira ati "Turemera ko Maj Rugomwa yamukubise, ariko tugahamya ko urugo rwe rwari rwatewe, akaba yari yemerewe kwitabara kubera ko amabandi yari yamwinjiranye."

Abunganira Maj Rugomwa bakaba bamusabira guhanwa n’ingingo ya 157 ihana icyaha cyo gukubita, "ariko ko atari abigambiriye ahubwo yitabaraga nk’umuntu watewe n’amabandi."

Ubushinjacyaha burahakana ko nta mabandi yari yateye kwa Maj Rugomwa kuko ngo atigeze agira umuntu n’umwe atabaza, ngo yamukubise mu cyico avuna igufa ryo mu mutwe, kandi ngo nta kintu nyakwigendera yari afite cyo kumurwanya.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwategetse ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa ku itariki ya gatandatu Kamena 2017, aho ruzaba rurimo n’abatangabuhamya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka