Lt Mutabazi na Kalisa bakomeje guhakana ibyaha, Rukundo akabashinja

Lt Joel Mutabazi na Innocent Kalisa alias Demobe bakomeje guhakana ibyaha baregwa byo kwangisha u Rwanda amahanga, kugambirira kugirira nabi Umukuru w’igihugu ndetse no kurema imitwe y’abagizi ba nabi, nk’uko bikubiye mu byo bivugiye mu nyandikomvugo bakoreshejwe.

Kuri izo nyandikomvugo na za video aho Lt Mutabazi na Kalisa Innocent bishinja ibyaha, hiyongereyeho ubuhamya bwatanzwe na Rukundo Patrick witwa Ngabonziza Jean Marie Vianney (amazina ye ya nyayo).

Mu rubanza rwakomeje kuri uyu wa kane tariki 15/5/2014, Lt Joel Mutabazi na Innocent Kalisa, batsimbaraye ku kutemera izo nyandikomvugo na video ziberekana bemera ibyaha baregwa kuko ngo babajijwe ku gahato.

Video yerekana Demobe ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha, yavuguruje ibyo yari yabwiye urukukiko kuri uyu wa gatatu ko ngo yabajijwe yapfutswe mu maso, amaze gukubitwa no gukorerwa itotezwa; aho imwerekana asubiza nta gihunga cyangwa kubabazwa na guke bimugaragaraho mu maso.

Mu mupira w’imirongo minini y’umutuku n’umweru itambitse, Demobe agaragara abwira ubugenzacyaha ati: “Amakosa ndayemera ntawankubise, kandi ngasaba imbabazi kuba narahunze igihugu, kuba naragisebeje ku maradio y’amahanga ya NTV, BBC,…mvuga ko amatora yibwe, ko umunyamakuru Charles Ingabire yishwe na Leta y’u Rwanda, kandi nakoranye n’imitwe irwanya u Rwanda”.

Urukiko rwabajije Demobe niba amashusho yarebwe ari aye, arikiriza ariko ahakana icyo kiganiro avuga ko atacyemera kubera ngo uwamubazaga atamwibwiye, kandi ko ngo atagaragara wese uburyo ngo yari aboshye. Urukiko rwavuze ko kutagaragara ibice byose atabiregera kuko ngo biri mu rwego rw’umutekano we (Demobe).

Lt Joel Mutabazi na Kalisa Innocent (Demobe) mu rukiko rukuru rwa gisirikare.
Lt Joel Mutabazi na Kalisa Innocent (Demobe) mu rukiko rukuru rwa gisirikare.

Kalisa wanze ko Me Christophe Niwemugabo akomeza kumwunganira, yakomeje gusubiza urukiko ko adashaka kuburana ku byo aregwa, bigeze aho n’undi mwavoka we wari usigaye, Me Jean Claude Musirimu, yiyemeza kudakomeza kumwunganira.

Mu nyandikomvugo na za Video za Lt Mutabazi na Kalisa Innocent, aba bagabo bombi barishinja kuba mu mitwe ya RNC, FDLR, Indatsimburwa, Rwanda Democratic Change; kuba barasebeje igihugu mu binyamakuru bya The Times , NTV na BBC, kuba barateguye imyigaragambyo yamagana uruzinduko rw’Umukuru w’igihugu muri Uganda; ndetse no kuba baragamibiriye kumwicira ku kiyaga cya Muhazi ari mu bwato.

Rukundo Patrick uregwa akanirega mu itsinda rya Lt Mutabazi, yabwiye urukiko ko ari we wabaye umukangurambaga wa RNC muri Uganda, ndetse ngo akaba yarashyize Kalisa Innocent muri uwo mutwe, kandi ko Lt Mutabazi ngo yakoreraga RNC.

Inyandikomvugo zikubiyemo ibyo abaregwa bagiye batangaza, ndetse na Rukundo Patrick ubwe, barahamya Lt Mutabazi na Kalisa Innocent ko bavuganaga na Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya, babahawe kuri telephone n’uwitwa Jean Paul Tuyishimire uri i Boston muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu Jean Paul ngo niwe wagiye aboherereza ubufasha butandukanye butanzwe na RNC, mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ubushinjacyaha buvuga ko muri ubwo bufasha harimo amafaranga, za gerenade zatewe mu isoko rya Kicukiro mu mwaka ushize, amakarita n’izindi nyandiko z’abanyamuryango ba RNC, ndetse n’ibitekerezo.

Urubanza rurakomeje kuri uyu wa gatanu tariki 16/5/2014, aho urukiko ruzakomeza kumva ibiregwa Lt Mutabazi, Kalisa Innocent, Rukundo Patrick n’abandi bagize itsinda rya gatatu riregwa hamwe na Lt Joel Mutabazi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka