Leon Mugesera yihannye Umucamanza, urubanza rwe rurasubikwa

Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza rwa Leon Mugesera mu gihe kitazwi nyuma yo kwihana uwayoboye Inteko yamukatiye igifungo cya burundu muri 2016.

Nguyu Dr Leon Mugesera umaze imyaka irenga itatu afungiwe muri gereza ya Nyanza
Nguyu Dr Leon Mugesera umaze imyaka irenga itatu afungiwe muri gereza ya Nyanza

Dr Leon Mugesera yakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cya burundu muri Mata 2016, ariko icyo gihe yahise ajuririra mu Rukiko rw’Ikirenga kuko ngo atanyuzwe n’imigendekere y’urubanza rwe rwari rumaze imyaka ine.

Icyo gihe Urukiko rw’ubujurire ntirwariho, ni yo mpamvu Mugesera yajuririye urw’Ikirenga. Nyuma y’aho Urukiko rw’ubujurire rushyiriweho, amenshi mu madosiye yari mu rw’Ikirenga yahise yoherezwa muri rwo.

Dr Mugesera akigera imbere y’abacamanza kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019, yabwiye urukiko ko yihannye Umucamanza witwa Kariwabo Charles wayoboye Inteko yamuburanishije, akaba yabivuze uyu munsi akimubona imbere ye mu bagiye kongera kumuburanisha.

Mugesera avuga ko uwo mucamanza ngo yagiye agaragaza kumubangamira, akaba yashingiye ku ngingo y’103 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza maze yihana uwo mucamanza.

Urukiko na rwo rushingiye ku ngingo y’106 y’iryo tegeko, rwatangaje ko rusubitse mu gihe kitazwi urubanza rw’ubujurire bwa Dr Leon Mugesera, kugira ngo rubanze rusuzume uburyo uwo mucamanza yamubangamiye.

Umucamanza yabanje gusaba Mugesera kuvuga uburyo uwamuburanishije yamubangamiye, amusubiza ko kubivuga mu ruhame byakurura impaka.

Umucamanza yahise atangaza ko ibisobanuro by’impamvu Mugesera yihannye uwamuburanishije zizagezwa ku rukiko mu buryo bw’inyandiko.

Dr Leon Mugesera utagaragazaga amarangamutima mu maso he, yari yambaye imyenda y’iroza isukuye yarengejeho ishapule ndende, yitwaje ibikapu bibiri byuzuye impapuro n’ibitabo.

Leon Mugesera ufite imyaka 67 y’amavuko yafatiwe muri Canada yoherezwa mu Rwanda tariki 23/01/2012, akaba amaze imyaka irenga itatu muri gereza ya Nyanza afungiwe ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasira inyokomuntu.

Yagejejwe mu rukiko Rukuru rw’u Rwanda ku itariki 17/09/2012, nyuma y’imyaka ine yamaze aburana akaba yaraje guhamwa n’ibyaha byo gushishikariza abantu gukora Jenoside n’itoteza rishingiye ku moko.

Mugesera utari mu Rwanda mu mwaka w’1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi, arahamwa ahanini n’ijambo yari yarasize avugiye ku Kabaya muri Ngororero mu mwaka wa 1992.

Icyo gihe Mugesera ngo yahamagariye Abahutu bo mu ishyaka MRND rya Habyarimana kwica Abatutsi n’abanyepolitiki batavugaga rumwe na ryo.

Kimwe mu byo ashinjwa kuvuga muri iyi mbwirwaruhame, ngo ni ikijyanye no kwica Abatutsi bakabacisha muri Nyabarongo bagasubira iwabo muri Etiyopiya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

@Franko, ese uvugira un genocidaire haricyo muhuriyeho? Reka uburengazira bukore akazi kabwo, naho ibyo gutunga urutoke ntacyo bitwaye. Ese Mugesera ni ton oncle cyangwa cousin, kuko ndabona wabuze aho uhera ngo uvuge ko arengana.
Iri ya shapule yagombaga kuyambara mbere yuko avuga ko Abantutsi bagomba gucishwa muri Nyabarongo bakagera muri Ethiopia vuba, ngo niho bakomoka.Mugesera araraguza kandi yarashyikiwe kyera.
"Les annees passent mais les crimes restent".

Vita yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Pacifique usabwe gucunga neza ibyawe ukareka kwivanga cyane mu by’abandi kuko akenshi utunga urutoki umuntu izindi zisigaye ari wowe zirebaho; ntuzatekereze ko ibyo wemera n’abandi aribyo bagomba kwemera; bajya bavuga ngo:"des gouts et des couleurs il ne faut pas discuter"

franko yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Aho yavugiye ijambo si nyabihu
.ahubwo nimuri ngororero-kabaya

Habumugisha pacifique yanditse ku itariki ya: 21-10-2019  →  Musubize

Namwe mundebere iriya SHAPULE ukuntu ireshya!!! Abantu benshi bibwira ko Ishapule “yabarwanaho”,ikabarinda ibyago.Babyita Talisman.Niyo mpamvu mu modoka nyinshi mubona ishapule imbere ya chauffeur no mu nzu z’abantu.Ndibuka mu ntambara ya 1990-1994 yuko Abasirikare ba Leta bajyaga kurwana n’Inkotanyi bambaye Amashapule babahaye,bibwira ko azabarinda amasasu y’umwanzi.Rwose ni ukwibeshya,ntacyo Ishapule yakumarira uri mu byago.Ni igiti,ibumba cyangwa plastic basiga irange nta kindi.Muli make,ni Idolatry,kubera ko Imana idusaba kuyisenga nta kindi kintu twifashishije nkuko Yohana 4,umurongo wa 24 havuga.Ikindi kandi,muli Matayo 6,umurongo wa 7,Yesu yatubujije gusenga dusubiramo amagambo amwe.Babyita Rabacher mu gifaransa (to repeat the same words).

hitimana yanditse ku itariki ya: 21-10-2019  →  Musubize

Pacifique ibyo uvuze ni ukuri 100%. abantu ni bahindure imyumvire bashingire kwizera kwabo kuri biblia. aha ndavuga ku bayemera ko ari ijambo ry’Imana. birababaje kuyitunga utazi icyo ivuga.

erneste yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka