Kwirukana abakozi bitubahirije amategeko biri mu bihombya Leta

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga muri 2015-2016 Leta yahombye miliyoni 99RWf kubera gutsindwa imanza zirimo izo kwirukana abakozi bitubihirije amategeko.

Isabelle Kalihangabo, Umunyamabanga Uhoroaho muri MINIJUST
Isabelle Kalihangabo, Umunyamabanga Uhoroaho muri MINIJUST

Ibyo byatangajwe mu nama ngarukamwaka MINIJUST yagiranye n’abanyamategeko n’ibigo bitandukanye; yabaye tariki ya 08 Ukuboza 2016.

Umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST, Isabelle Kalihangabo avuga ko kandi Leta yatsinzwe zimwe mu manza zijyanye n’ubutaka n’iz’itangwa ry’amasoko.

Yavuze ko mu manza 515 Leta yaburanye mu mwaka wa 2015-2016 w’ingengo y’imari, yatsinzwemo izibarirwa muri 24%. Igice kinini cy’izo yatsinzwemo ni icy’izijyanye n’umurimo.

Agira ati “Imanza Leta ikunze kuburana ni izijyanye n’amakosa y’abakozi ba Leta mu bijyanye n’ubutaka, itangwa ry’amasoko ya Leta, ariko cyane cyane izijyanye n’ibyemezo by’abayobozi birukana abakozi binyuranije n’amategeko, byateje igihombo kingana na miliyoni 99Frw.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST, Evode Uwizeyimana (iburyo)
Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST, Evode Uwizeyimana (iburyo)

Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko, avuga ko bagiye kujya bategura neza amasezerano.

Hakiyongeraho gufasha ababuranira Leta kubona ibimenyetso, ndetse no gukemura ibibazo mu bwumvikane mu gihe nta mahirwe Leta ifite yo gutsinda.

MINIJUST mu nama n’abanyamategeko, yari yatumiye Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’Urukiko rw’Ikirenga.

Twahirwa Alexander, Umuyobozi muri MIFOTRA ushinzwe umurimo avuga ko bazongera inama bagira abayobozi b’ibigo bivugwamo kwirukana abakozi binyuranije n’amategeko.

Abanyamategeko b'ibigo binyuranye mu nama ngarukamwaka na MINIJUST
Abanyamategeko b’ibigo binyuranye mu nama ngarukamwaka na MINIJUST

Nubwo ariko Leta yahombye kubera imanza, ikigereranyo cy’izo itsinda ngo kigenda cyiyongera kuko mu mwaka wa 2014-2015 cyari kuri 68%, kiza kugera kuri 75.8% mu mwaka wa 2015/2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka