Kwifashisha ikoranabuhanga mu nkiko biracyari imbogamizi ku batazi gusoma

Nyuma y’imyaka itatu hashyizweho ko inyandiko z’ibirego n’izo kwiregura mu nkiko zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, abatazi gusoma no kwandika biracyabagora.

Ibi bivugwa n’abahagarariye imiryango itari iya Leta ifasha abaturage mu bijyanye n’ubutabera, mu Karere ka Huye.

Banabigarutseho mu nama bahurijwemo n’umuryango Ihorere Munyarwanda tariki 25 Werurwe 2019, yari igamije kurebera hamwe uko imiryango itari iya Leta yita ku butabera bw’umuturage yarushaho gukorera hamwe kugira ngo umuturage agezweho serivisi iboneye.

Joseph Nsengiyumva ushinzwe ivugururamibereho mu muryango Mental Health Dignity Foundation agira ati “Hari umudamu utazi gusoma no kwandika waregewe gatanya n’umugabo we. Inkiko zamusabye kwisobanura akoresheje ikoranabuhanga, ayoberwa aho abariza. Ku bw’amahirwe twageze aho atuye icyo kibazo turakimenya, turamufasha, naho ubundi urubanza rwari kuzasomwa ataburanye.”

Nsengiyumva anavuga ko uyu mugore bafashije atari we wenyine, ko mu cyaro hari n’abandi bagenda bahura n’iki kibazo. Kandi ngo na we kugeza ubu aho azi bashobora kubifashamo abantu ni mu nzu zicururizwamo ibijyanye n’ikoranabuhanga (cybercafé) ebyiri gusa, na zo ziri mu mujyi i Huye, kandi baca amafaranga ibihumbi 10.

Ku rundi ruhande ariko, no kuba abakora muri za cybercafé baba batazi ibijyanye n’ubutabera cyangwa amategeko na byo ngo biteye impungenge, kuko hari n’igihe bashobora kwandikira urega cyangwa utanga ibisobanuro nabi bikaba byamuviramo kuzatsindwa urubanza.

Icyakora, abantu bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo ngo bagenerwa ubufasha n’imiryango itari iya Leta, nk’uko bivugwa na Eustache Nahayo, ukora mu muryango Ipeace.

Agira ati “Hari imiryango n’ibigo bya Leta bimwe na bimwe bifasha abari mu byiciro by’abatishoboye. Nkatwe muri iyi minsi iyo gahunda twarayitangije. Abari mu cyiciro cya gatatu n’icya kane bagomba kugana aho batanga ubu bufasha ku kiguzi.”

Nahayo, kimwe n’abandi bakora mu miryango ifasha mu by’ubutabera, bavuga ko hakenewe ko abaturage begerwa bagasobanurirwa ibijyanye n’ubu buryo bwo gutanga inyandiko mu nkiko n’aho basanga izo serivise.

Bikubitiyeho ko cybercafé zifashishwa kugeza ubu ari iziri mu mujyi gusa, ngo hari hakwiye kubaho ko abafasha muri uru rwego baba no mu cyaro.

Uku kwifashisha ikoranabuhanga kugoye abatazi gusoma no kwandika kwiyongereyeho n’amabwiriza aherutse gusohoka y’uko ikirego kimaze iminsi itanu cyaratanzwe mu rukiko, kitaruzuza ibyangombwa, gisibwa.

Ibi ngo bibangamira abatanga ibirego kuko akenshi mu madosiye haba haburamo icyemezo cy’uko uregwa yamenyeshejwe, kandi aba agomba kubimenyeshwa n’ubuyobozi bw’akagari, hanyuma rimwe na rimwe urega ntabashe kubonera umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ku gihe bitewe n’inshingano zishobora gutuma ataboneka mu biro iminsi yikurikiranyije.

Iyo ikirego giteshejwe agaciro, urega aba agomba gutangira bundi bushya, ni ukuvuga kongera gutanga amagarama y’urubanza atari make kuko agera ku bihumbi 25, hanyuma n’ukenera cybercafé akongera gutanga ibihumbi 10 ngo abikorerwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka