Kirehe: Yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo kwica umugore we

Umugabo witwa Daniel Ntibarihuga wo mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Ruhanga umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, kuwa 17/10/2014 yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe.

Mu rubanza rwabereye mu kagari ka Ruhanga, umurenge wa Kigina ari naho Ntibarihuga yiciye umugore we, Samuel Rwubusisi, Perezida w’inteko iburanisha imanza ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, yabanje gusomera mu ruhame ibirego ubushinjacyaha buregamo Ntibarihuga.

Ngo hari mu ijoro ryo kuwa 21/09/2014, Ubwo Ntibarihuga yari avuye ku nshoreke ye yitwa Josiane Mukanziza utuye mu murenge wa Kigarama aje mu rugo iwe agasanga umugore we Violette Mukantwari ntiyahiriwe, ni uko yinjira mu nzu ajya mu cyumba arikingirana atangira guhondagura ibintu mu nzu.

Mukantwari akigera mu rugo abana be bamubwiye ko ise yaje ari mu nzu ahondagura ibintu ni uko atekereza ko ashaka gutwika imyenda no gusahura nk’uko yari asanzwe abikora.

Ntibarihuga Daniel yakatiwe burundu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica umugore we.
Ntibarihuga Daniel yakatiwe burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we.

Mukantwari ngo yinjiye mu nzu ajya kureba ibyo umugabo akora mu cyumba, umugabo ahita amusohokana amwirukaho afite ifuni yahondaguzaga isanduku.
Umugore yahungiye ku muturanyi we witwa Nyirabashyitsi umugabo amusanga yo nibwo yamuhondaguye ako gasuka akimara ku mwica ahungira Tanzaniya.

Ngo si ubwa mbere yari akoze icyaha cyo kubuza umugore we umutekano kuko yari amaze iminsi amukubise isuka akajya kwihisha ku nshoreke ye, akaza kugaruka asaba imbabazi abaturage bakabunga avuga ko atazongera gukubita umugore ahubwo agiye gukorera urugo rwe n’uko abikorera n’inyandiko, nyamara mu gihe gito yasubiye ku nshoreke ye akajya aza mu rugo agasahura urugo atwara imyaka yarangiza agatwika imyambaro y’umugore agasubira yo.

Mu rubanza, Ntibarihuga yari yavuze ko yishe umugore atabizi kuko yakekaga ko ari umugizi wa nabi dore ko yari yasinze.

Rwabusisi wayoboye urwo rubanza aragira ati “ibyo avuga ngo kwica umugore we byaramugwiririye sibyo kuko umugore akigera mu rugo yamwirukanseho amufashe amukubita isuka kandi abikora inshuro eshatu. Urukiko rusanga ubwiregure bwe nta shingiro kuko mu kwiregura ntiyigeze abigira mo ubushake bwo kuvugisha ukuri”.

Abaturage bitabiriye isomwa ry'urubanza ari benshi.
Abaturage bitabiriye isomwa ry’urubanza ari benshi.

Nyuma yo kumusomera ibyo aregwa, urukiko rwemeje ko Daniel Ntibarihuga ahamwa n’ icyaha cyo kwica umugore yabigambiriye bityo akaba akatiwe igifungo cya burundu, agasonerwa amagarama y’urubanza ku mpamvu z’uko itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza mbonezamubano rivuga ko uburanye afunzwe asonerwa amagarama y’urubanza.

Nyuma yo kumva imyanzuro y’urubanza, Ntibarihuga Daniel yavuze ko atishimiye igihano yakatiwe kuko ngo hari ingingo yirengagijwe.

Yagize ati “harimo kwirengagiza ingingo zimwe na zimwe, nkimara kumva ko umugore wanjye yapfuye nari nahunze ndagaruka nishyikiriza ubutabera ikindi ibyo byose nta gaciro babihaye. Ibindi ngo nahondaguraga isanduku kandi nta sanduku ngira ndajurira kuko ntabwo nemera ibihano mpawe”.

Abaturage ntibavuga rumwe ku gihano ku gihano Ntibarihuga yahawe.
Severiyani Nsekanabo yagize ati “igihano ahawe aragikwiriye none se ko ari we wabyikoreye nibamufunge nyine yumve”.

Nathanael Ndarihoranye ati “ntabwo bimeze neza uriya mugabo hari ahantu bagombaga kumurenganura yego agakatirwa ibihano ariko atari burundu”.

Daniel Ntibarihuga yashakanye na Violette Mukantwari mu mwaka wa 1992, mu bana umunani babyaranye abariho ni batandatu.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka