Kigali: Urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa rwasubukuwe
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rusubukuye urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, harimo Munyaneza Anastase alias Gen Maj Rukundo Job Kuramba.

Munyaneza Anastase aregwa ibyaha bibiri ari byo kwinjira mu mutwe w’Ingabo utemewe no kujya mu ishyirahamwe ry’imitwe y’iterabwoba.
Akigera imbere y’urukiko, Munyaneza Anastase, yabanje kurusaba kwiregura yicaye kuko ngo atahagarara igihe kirekire ndetse aranabyemerwa, yiregura yicaye.
Munyaneza Anastase yemeye icyaha cyo kujya mu mitwe y’iterabwoba, aho yasobanuye ko yavuye mu Rwanda ari umusirikare wa Ex-FAR afite ipeti rya Sous-Lieutenant ahungira i Goma ahava ajya muri Centre Africa mu 1999, agarurwa muri Congo ku bwumvikane bwa Leta ya Congo na HCR ahita yinjira mu gisirikare cya Congo kugeza muri 2002 birukanwamo.
Mu mwaka wa 2003 yabaye muri FDLR-FOCA ashingwa imirimo itandukanye kugeza ku wa 31 Gicurasi 2016, FDLR icikamo ibice bibiri akajya ku ruhande rwa Gen Wilson Irategeka muri CNLD. Avuga ko ku wa 10 Gashyantare 2017, yafashwe n’Ingabo za Congo.
Icyakora yahakanye ko yabaye muri FLN kuko yashinzwe mu mwaka wa 2018 yaramaze gufatwa.
N’ubwo yemera icyo cyaha ariko yabwiye urukiko ko adakwiye kugirikiranwaho kuko ahubwo yakabaye anyuzwa mu kigo cyakira abahoze ari abarwanyi muri Congo, na we agasubizwa mu buzima busanzwe.
Ibyo akaba yabishingiye ku masezerano anyuranye hagati ya Leta y’u Rwanda na Congo ndetse n’iteka rya Minisitiri n’Itegeko Nshinga bigamije kwambura intwaro abari abarwanyi muri Congo batakoze ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko-muntu ndetse n’ibya Jenoside.
Munyaneza Anastase yahakanye icyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’imitwe y’iterabwoba kuko yafashwe atakiri muri FDLR-FOCA, ahubwo yayivuyemo kubera kutemeranya n’imigambi yayo.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
Ohereza igitekerezo
|