Kigali: Urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa rwasubukuwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rusubukuye urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, harimo Munyaneza Anastase alias Gen Maj Rukundo Job Kuramba.

Munyaneza Anastase ureganwa na Rusesabagina
Munyaneza Anastase ureganwa na Rusesabagina

Munyaneza Anastase aregwa ibyaha bibiri ari byo kwinjira mu mutwe w’Ingabo utemewe no kujya mu ishyirahamwe ry’imitwe y’iterabwoba.

Akigera imbere y’urukiko, Munyaneza Anastase, yabanje kurusaba kwiregura yicaye kuko ngo atahagarara igihe kirekire ndetse aranabyemerwa, yiregura yicaye.

Munyaneza Anastase yemeye icyaha cyo kujya mu mitwe y’iterabwoba, aho yasobanuye ko yavuye mu Rwanda ari umusirikare wa Ex-FAR afite ipeti rya Sous-Lieutenant ahungira i Goma ahava ajya muri Centre Africa mu 1999, agarurwa muri Congo ku bwumvikane bwa Leta ya Congo na HCR ahita yinjira mu gisirikare cya Congo kugeza muri 2002 birukanwamo.

Mu mwaka wa 2003 yabaye muri FDLR-FOCA ashingwa imirimo itandukanye kugeza ku wa 31 Gicurasi 2016, FDLR icikamo ibice bibiri akajya ku ruhande rwa Gen Wilson Irategeka muri CNLD. Avuga ko ku wa 10 Gashyantare 2017, yafashwe n’Ingabo za Congo.

Icyakora yahakanye ko yabaye muri FLN kuko yashinzwe mu mwaka wa 2018 yaramaze gufatwa.

N’ubwo yemera icyo cyaha ariko yabwiye urukiko ko adakwiye kugirikiranwaho kuko ahubwo yakabaye anyuzwa mu kigo cyakira abahoze ari abarwanyi muri Congo, na we agasubizwa mu buzima busanzwe.

Ibyo akaba yabishingiye ku masezerano anyuranye hagati ya Leta y’u Rwanda na Congo ndetse n’iteka rya Minisitiri n’Itegeko Nshinga bigamije kwambura intwaro abari abarwanyi muri Congo batakoze ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko-muntu ndetse n’ibya Jenoside.

Munyaneza Anastase yahakanye icyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’imitwe y’iterabwoba kuko yafashwe atakiri muri FDLR-FOCA, ahubwo yayivuyemo kubera kutemeranya n’imigambi yayo.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka