
Kazungu yagaragaye mu rukiko nta mwunganizi afite, asaba kuburanishirizwa mu muhezo ku mpamvu yatanze z’uko yakoze ibyaha bikomeye, atifuza ko bijya mu itangazamakuru.
Zimwe mu mpamvu yagaragarije Urukiko ko ashaka kuburanira mu muhezo, ni uko ibyaha yakoze ari indengakamere ndetse ko hari n’ibindi yiteguye kuvuga birenze ibyamenyekanye, akaba ariyo mpamvu yifuza ko ataburanishwa mu ruhamwe mu rwego rwo kurinda ababyumva guhungabana.
Urukiko rwanzuye ko urubanza ruburanishirizwa mu ruhame, maze ntirwemera ko rujya mu muhezo.
Mu mwirondoro wasomwe n’Urukiko rwavuze ko yitwa Kazungu Denis w’imyaka 34, nta yandi makuru amwerekeyeho urukiko rwavuze rw’aho yaba akomoka, amazina y’ababyeyi be icyo yakoraga cyangwa umwuga we.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ibazwa Kazungu yabwemereye ko atibuka abo yishe, gusa yibuka uwitwa Eric Turatsinze yambuye indangamuntu ye agakoresha umwirondoro we, hamwe n’uwitwa Eliane Mbabazi n’uwitwa Clementine.
Ku byaha aregwa, birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Kazungu Denis akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako y’undi muntu, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Umushinjacyaha yavuze ko umwe mu bakobwa bacitse Kazungu, yavuze ko yabanje kumwaka ibye byose, arangije aramusambanya.
Ngo iyo yagezaga abantu iwe yabashyiragaho iterabwoba, akabaniga, abababaye bakemera kumuha ibyabo byose, harimo kubambura telefoni, akabasaba umubare w’ibanga wa Mobile Money, uwa Bank, ubundi akanarebamo nomero z’abandi bakobwa baziranye n’uwo yambuye.
Hari n’uwo yambuye ngo amusaba kumwandikira inyandiko, yemeza ko amuhaye ibyo atunze byose.
Mu iperereza ry’ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12, ariko ku rundi ruhande ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsina gore 13 n’umuhungu umwe.
Kazungu abajijwe impamvu yabishe, yavuze ko yabahoye ko bamwanduje SIDA kandi babishaka.
Kazungu yavugiye mu Rukiko ko mbere ngo yabanje kujya yica umuntu akamushyira mu cyobo yacukuye, akamurenzaho igitaka, ariko aza gusanga kizuzura vuba, niko kujya abica noneho akabagerekeranya.
Abajijwe niba ntacyo yongera ku byo yavuze, Kazungu yasubije ko ntacyo yakongeraho, ko Urukiko rukwiye kumufatira icyemezo gikwiriye.
Ati "Ibyaha nakoze birakomeye, Urukiko rufate icyemezo rubona gikwiye cyaba icyo ku kumfunga cyangwa ikindi. Ntacyo narenzaho."
Umushinjacyaha ariko yasabye ko Kazungu yafungwa by’agateganyo, kubera umutekano w’abo yahemukiye bakamucika kuko yababwiraga ko uzavuga amakuru azamwica, akanamwicana n’umuryango we wose.

Indi mpamvu ni uko Kazungu Denis, bigaragara ko yakodesheje inzu yitwa Dushimimana Joseph, uyu akaba ngo afungiwe i Mageragere, ariko na nomero ya Momo yakoreshaga ibaruye mu mazina y’uyu Dushimimana.
Umushinjacyaha akavuga ko yafungwa by’agateganyo, hagakomeza iperereza ryo kumenya umwirondoro we wa nyawo.
Itariki yo gusoma icyemezo cy’Urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Kazungu, ni 26 Nzeri 2023.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
N’ubwo mu Rwanda igihano cy’urupfu kitemewe ,KAZUNGU si uwo kuba muri sosiyete Nyarwanda pee!
Buriya bugome subwo kwihanganirwa .
Biragoye pe Gus amategeko arebe igikwiye
Ubutabera bwihuse nibwobwo. Aburanishwe vuba mu ruhame aho yakoreye icyaha akanirwe urumukwiriye bibere isomo abafite umugambi mubi wubwicanyi. Kuki batatubwira umwirondoro we. Aho yavukiye, aho yize, ibyo yakoze, ubuzima bwe.
Ahaaa biteye agahinda gusa biranakabij kand abagiye iman ibakire mubayo
Naho kazung bamukorere igikwiyepe😭😭😭😭😭😭
Ee mbega kazungu atumye ngirubwoba bwabantu barangira abandi akazi kuko nawe nirimwe mumayeri yakoreshaga
Ibi bintu ntabwo Ari ibyirwandaaaaaa!!
Biteye ubwoba rwose, ahasigaye ni inkoko zigomba gukora akazi kazo!
Aha isi dutuyemo irimo ubugome