Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu yasabiwe gufungwa burundu
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije mu mizi Kazungu Denis ukekwaho ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi no guhisha imirambo y’abo yishe. Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu no gutanga ihazabu ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda bitewe n’uburemere bw’ibyaha yakoze cyane cyane icyo kwica abantu 14.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ibyaha bushinja Kazungu Denis n’impamvu zikomeye zituma abikurikiranwaho.
Kazungu Denis yagaragaye mu rukiko yunganiwe mu mategeko na Me Murangwa Faustin.
Iburanisha ry’uru rubanza ryitabiriwe n’abantu benshi ku buryo hari n’abarukurikiranye bari hanze. Uru rubanza rwitabiriwe na bamwe mu bahekuwe na Kazungu Denis ndetse n’abandi yashatse kwambura ubuzima ariko ntabashe kubigeraho. Hari kandi muri uru rubanza imiryango isaba indishyi z’akababaro bitewe n’ibikomere yatewe n’ibikorwa bya Kazungu Denis.
Ku cyaha cy’ubwicanyi, Ubushinjacyaha bwavuze ko yagiteguye kubera ibimenyetso birimo gucukura umwobo yatagamo imirambo y’abo yicaga, ibikangisho by’urupfu ku miryango y’abo yicaga ndetse n’abandi bamutorokaga, gusambanya ku gahato abakobwa yishe n’abo yashatse kwica.
Kazungu Denis ahawe umwanya ngo yiregure ku byaha aregwa, yavuze ko ibyaha byose abyemera ndetse ashimira inzego z’ubutabera zamuhaye umwanya ngo ategure urubanza rwe.
Ati “Ibyaha Ubushinjacyaha bundeze ntacyo bubeshyeho, kuko kuva nagera mu maboko y’Ubushinjacyaha nta kibi nakorewe ku buryo nabashije kuvuga ibyo mbeshya. Nta yandi makuru arenze kuri ibyo kuko twaganiriye na bo byinshi. Ntacyo ndenzaho nta n’icyo ngabanyaho, byose narabikoze.”
Kazungu yabajijwe icyamuteye gukora icyaha cy’ubwicanyi, asobanura ko nta mpamvu n’imwe kuko yari afite ubushobozi bwo kubaho neza atabanje kwijandika mu bwicanyi.
Ati “Umugambi nawupanze ku giti cyanjye, nta wundi muntu twafatanyije. Ibikorwa bikomeye by’ubunyamaswa nakoze, nta kintu na kimwe navuga cyari gutuma nkora biriya. Si ubukene mvuge ko ari bwo bwabinteye njya gushaka amaramuko. Nta gisobanuro nabona ku cyo nari ngambiriye.”
Nyuma yo kwisobanura, Kazungu Denis yasabye urukiko ko rwazamugabanyiriza igihano.
Kazungu Denis yatawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2023. Akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu. Akekwaho ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Ohereza igitekerezo
|