Karongi: Avuga ko yahohotewe mu gihe abaturage bahamya ko ari umutekamutwe

Umukecuru wo mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi witwa Kanyanja Colette yageze ku nzego z’ubuyobozi bw’igihugu kuva ku mukuru w’umudugudu kugera mu biro bya Perezida wa Repubulika ngo asaba kurenganurwa ku murima avuga ko yatsindiye mu nkiko muramu we (yita umugabo wabo) nyamara abaturage baturanye ndetse n’ubuyobozi bakamwita umutekamutwe wabajujubije.

Uyu mukecuru avuga ko ahantu yatsindiye ngo mukuhamusubiza bamutwayeho metero 50 ariko ubuyobozi bw’akarere bwo bukavuga ko bwoherejeyo komisiyo yari iyobowe n’ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Karongi, Munyanziza Placide, bagerayo bagasanga ibyanditse mu mpapuro z’inkiko byose barubahirijwe.

Mu gihe uyu mukecuru iyo asobanura ikibazo cye avugana agahinda kenshi ndetse rimwe na rimwe akanarira, umwumvise wagira ngo koko yararenganjijwe by’indengakamere, abaturage bo bavuga ko yabajujubije abambira ibyabo anabakubita.

Ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwageraga mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Rusayura kuri uyu wa 5 Kanama 2014, muri gahunda bihaye yo kuzenguruka imirenge yose bakemura ibibabazo byananiye inzego zo hasi, Kanyanja yabarije ikibazo cye mu ruhame maze abaturage bamuvugiriza induru bavuga ko abeshya ahubwo ari we wabajujubije. Si bo gusa ariko kuko ngo n’abayobozi b’imidugudu n’utugari iyo uyu mukecuru avuze bo baceceka.

Uyu mukecuru ufite mikoro ni we Kanyanja Colette urimo gusobonura icyo yita akarengane ke.
Uyu mukecuru ufite mikoro ni we Kanyanja Colette urimo gusobonura icyo yita akarengane ke.

Umwe mu bari bitabiriye iyo nama akaba umugore wo mu kigero cy’imyaka nka 35 abwira umuyobozi w’akarere yagize ati “Ni ukuri Muyobozi, abayobozi twari dufite bari bazima ariko Kanyajya yarahiriye kuzabamena impanga kuko aragenda agafata umuturage agakubita, akagenda akegera umuyobozi akamufata mu ijosi.” Uyu mugore akaba yagize ati “Ahora adusebereza ubuyobozi.”

Mu baturanyi b’uyu mukecuru Kanyanja ubona ari nko mu kigero cy’imyaka nka 55 nta n’umwe utagira ibyo amurega. Uwiragiye Jacqueline, umukecuru wo mu kigero cy’imyaka nka 58 wo mu Mudugudu wa Musango, Akagari ka Byogo mu Murenge wa Mutuntu, we amushinja kuba yaramusanze mu isoko akamenagura ibyo yacuruzaga byose.

Yagize ati “Nigeze kujya kuguza ufuranga muri gapenke (COOPEC) kugira ngo nishakire udufaranga nigurere mitiweli njye nivuriza abana byose arabisandaguza byose arabimena none nabuze icyo nishyura gapenke.”

Muri aba baturage bose habuze uwemeza ko uyu mukecuru Kanyanja arengana.
Muri aba baturage bose habuze uwemeza ko uyu mukecuru Kanyanja arengana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntakirutimana Gaspard, na we uvuga ko Kanyanja yabananiye, avuga ko uyu mukecucu Kanyanja yigeze kujya akora isuku mu Isoko rya Gasenyi noneho akajya agenda ahoza kuri buri mucuruzi. Nyuma aho iri soko riherewe rwiyemezamirimo urikoramo isuku Kanyanja ngo yakomeje kugenda ahoza abaturage umwinye bagatana mu munigo.

Uyu mukecuru Kanyanja bivugwa ko yageze mu nzego zose kuva kugeza mu biro bya Perezida wa Repubulika yewe no miryango iharanira uburenganzira bwa muntu azengurukano uruhago rwuzuyemo impapuro zigaragaza ibyo aba avuga. Cyakora kubera uburyo asobanuramo akarengane ke, utarumva ibyo abandi baturage bavuga ku birego bye byakugora kumenya niba nta shingiro bifite.

Amakuru dukesha Umukozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Karere ka Karongi, Placide Munyanziza, avuga ko urwego rw’umuvunyi rwigeze kujya mu Karere ka Karongi ruhamara ibyumweru bibiri kubera ibibazo bya Kanyanja.

Nyuma y’icyo gihe ngo ni bwo bashoboye kumenya amanyanga akubiye mu byo uyu mukecuru aba avuga. Ibi kandi ngo byanabaye kuri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu na yo ngo yigeze kumara igihe kirenga icyumweru muri Karongi kubera ibibazo by’uyu mukecuru na yo ngo ikaba yaraje kubisobanukirwa ari uko igeze mu baturage aho uyu mukecuru Kanyanjya atuye.

Uru ruhago Kanyanja afite rwuzuyemo impapuro yagiye ageza mu nzego zose z'ubuyobozi asaba kurenganurwa. Uyu bari kumwe ni umuyobozi w'akarere ka Karongi.
Uru ruhago Kanyanja afite rwuzuyemo impapuro yagiye ageza mu nzego zose z’ubuyobozi asaba kurenganurwa. Uyu bari kumwe ni umuyobozi w’akarere ka Karongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, avuga ko amaze kurambirwa ibibazo by’uyu mukecuru yita umutekamutwe ngo wihindura umusazi kugira ngo abuze abandi amahoro.

Kayumba Bernard yasabye ubuyobozi bw’Akagari uyu mukecuru atuyemo ko umunsi yongeye kugira umuturage akorera urugomo bazamufata bakamushyikiriza inzego z’umutekano agakurikiranwa kuko ngo akabije kubuza abandi umutekano.

Ubwo uyu mukecuru Kanyanja yagezaga ku buyobozi icyo yitaga akarengane ke abandi bagahaguruka bajya kumuvuguruza ahubwo bamushinja kuba ari we wabajujubije, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwasabye abaturage bose bo mu Murenge wa Mutuntu bari bari aho kumutangira ubuhamya ku byo avuga ariko habura n’umwe uhamya ko yarenganyijwe.

Byatumye tuzenguruka mu baturage mu gihe bari bakivuga kuri icyo kibazo kugira ngo koko twumve niba nta kuri uyu mukecuru yaba afite ariko abaturage bakaba banga kukugaragariza ubuyobozi ariko dusanga nta n’umwe umuvuga neza.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BINTEYE KWIBAZA NIBA UWO MUNYAMANYANGA YARABUZE UNDI MUNYAMANYANGA UMUSHYIGIKIRA CG NIBA NIZO MPAPURO AFITE IGIHE YAZIBONAGA AKAVUGA KO YAKEMURIWE BIKE NABWO YARITWAGA UMUTEKAMUTWE. IYO IKIBAZO CYAGOYE UBUYOBOZI BUKORESHA ABATURAGE MU KUGIPFUKIRANA IBYO MBIBONYE KENSHI. NYAMWINSHI IDEOLOGY. SINZI NIBA UKURI GUSHAKIRWA MU MUBARE WABASHYIGIKIYE IKI CG MUBIVUGWA KURI CYO KUKO NO MURI IYI ARTICLE IKIGENDEREWE KUGARAGAZWA NI UKO UYU MUKECURU ARI WENYINE SI IBYO ASOBANURA. NUTABIZI YABIBONA

issa yanditse ku itariki ya: 7-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka