Karasira Aimable ntiyaburanye, haracyategerejwe inyandiko ya muganga y’ubuzima bwe bwo mu mutwe

Urubanza rw’uwahoze ari umwarimu w’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Aimable Karasira rwongeye gusubikwa nyuma y’uko we n’umwunganira babwiye urukiko ko bagitegereje inyandiko ya muganga yemeza cyangwa ihakana niba adafite uburwayi bwo mu mutwe.

Karasira Aimable
Karasira Aimable

Aimable Karasira usanzwe ari n’umuhanzi w’indirimbo, yafashwe n’Ubugenzacyaha mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, akaba akurikiranyweho ibyaha byo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gutunga amafaranga atagaragazwa inkomoko.

Yari kuba yaratangiye kuburana ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo iyo adafatwa n’uburwayi bwa Covid-19, akaba ndetse avuga ko ataramera neza kubera iyo mpamvu.

Mu rubanza rwari rutangiye kuburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19, Karasira yari kuburana ari aho afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB mu karere ka Kicukiro.

Umunyamakuru wa Radio y’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru, avuga ko uwunganira Karasira, Me Evode Kayitana yasabye Urukiko ko urubanza rw’umukiriya we rwimurwa, kuko ngo ataramera neza nyuma yo gukira Covid-19, kandi ko bagitegereje inyandiko ya muganga yerekana uko ubuzima bwo mu mutwe bwe bwifashe.

Me Kayitana avuga ko kuva mu mwaka wa 2003 Karasira Aimable yivuza ibibazo by’agahinda gakabije (depression), akaba ari yo mpamvu basabye iyo nyandiko ngo barebe uko bihagaze kugeza ubu. Mu gihe ikibazo cyaba kikiriho akaba adashobora kuburanishwa.

Karasira yabwiye Urukiko ko ahora ajya kwivuza ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Kaminuza CHUK kuva mu myaka itanu ishize.

Umunyamakuru wa BBC avuga ko Urukiko rwemeye ubusabe bwa Karasira n’umwunganizi we, rukaba rwahise rwimurira urubanza ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa Nyakanga.

Mbere yo kugaragaza izo mbogamizi z’urubanza no kwemeza ko rusubikwa, Karasira ubwo yasomerwaga umwirondoro we yavuze ko adatuye mu Biryogo(Nyamirambo) kuko ngo yari acumbitse, kandi kugeza ubu nyiri inzi ngo yamaze kuyisubiza.

Yasubije urukiko rwamubajije aho atuye kugeza ubu, avuga ko atuye muri kasho ya RIB ku Kicukiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka