Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe

Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe gushinga no kuba mu mutwe wa MRCD-FLN ushinjwa ibitero by’iterabwoba ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, byiciwemo abaturage icyenda mu myaka ya 2018-2019.

Ibi bitero byanakomerekeyemo abandi baturage, bisahura imitungo yabo binabatwikira indi ibarirwa muri za miliyoni zigera mu magana, nk’uko ababurana basaba indishyi bagiye babisobanura.

Isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022 nk’uko Urukiko rw’Ubujujire rwari rwabimenyesheje mu kwezi gushize kwa Gashyantare, ubwo rwari rumaze kumva impande zose zajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo guhanisha Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25.

Umukuru w’Iburanisha mu Rukiko rw’Ubujurire yavuze ko uyu munsi urubanza ruregwamo abagera kuri 21 hamwe n’abaregera indishyi barenga 80 rudashoboye gusomwa, bitewe n’uko iminsi 30 Urukiko rwari rwihaye yo kurwandika ngo yabaye mike.

Umucamanza Mukuru yagize ati “Uru rubanza ntirushoboye gusomwa uyu munsi kuko igihe cy’iminsi 30 yo kurwandika urukiko rwari rwihaye hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko ryo muri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha cyabaye gito ugereranyije n’ubunini bwa dosiye ndetse n’umubare munini w’abaregwa n’abaregera indishyi”.

Urukiko rwahise rutangaza ko isomwa ry’uru rubanza ryimuriwe ku itariki ya 04 Mata 2022 saa tatu za mu gitondo.

Ni urubanza rwakurikiwe cyane mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kuva Rusesabagina yafatwa mu kwezi kwa Kanama k’umwaka wa 2020.

Ubushinjacyaha bwahagarariwe na Ruberwa Bonaventure, Dushimimana Claudine na Habarurema Jean Pierre bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize wa 2021, buvuga ko Rusesabagina na bamwe muri bagenzi be bari bakwiye igifungo cya burundu.

Abaregwa hamwe na we barimo Nsabimana Callixte(Sankara), Nizeyimana Marc, Nsengimana Herman bo bakomeje kuburana bavuga ko igifungo bahawe ari kinini bashingiye ku kuba ngo barorohereje ubutabera bakaburana bemera ibyaha.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka