Intwaro zifashishijwe mu bitero by’i Rusizi zahishwaga mu murima w’umuturage – Ubushinjacyaha

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata 2021, ubushinjacyaha bwatangiye kurega abakoze ibitero by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi, bunagaragaza ko intwaro zifashishwaga zavaga muri Congo zikabikwa mu murima w’umuturage mu Rwanda.

Abagabye ibitero by'iterabwoba i Rusizi batangiye kuburanishwa
Abagabye ibitero by’iterabwoba i Rusizi batangiye kuburanishwa

Abaregwa muri urwo rubanza bakekwaho kugaba ibitero byakomerekeyemo abaturage ndetse banatwika n’imodoka zabo no kujya mu mutwe w’iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rukuru urugereko rubaranisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ko Bizimana Cassien alias Passy ari we wayoboye ibitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi n’Ukwakira 2019.

Bizimana Cassien yavuye mu Rwanda muri 1994 ari umusirikare wa Ex-FAR, nyuma ajya mu mutwe wa FDLR-FOCA. Mu mwaka wa 2016 uwo mutwe ujemo kutumvikana ngo yagiye mu mutwe wa CNLD-Ubwiyunge wa Col. Wilson Irategeka.

Ku bwumvikane bwa Wilson Irategeka, Nsabimana Callixte na Paul Rusesabagina imitwe bari bayoboye yahurijwe muri MRCD yari iya Paul Rusesabagina, bashinga n’umutwe w’ingabo wa FLN.

Bizimana Cassien yemereye ubushinjacyaha ko yaje i Bukavu avuye i Rucuru aho yavuraga abayobozi ba CNLD, ahasanga Bugingo Justin wari usanzwe uhagarariye MRCD-FLN muri ako gace maze bafatanya gushakisha abazabafasha mu bikorwa by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi nk’uko yari yabitumwe n’abayobozi be.

Ubushinjacyaha buvuga ko Bizimana yafatanyije na Bugingo Justin ndetse na Matakamba Jean Berchmas wabaga i Rusizi gushakisha abandi bantu bashobora kuba barigeze kuba abasirikare ku buryo baba bazi gukoresha gerenade.

Bizimana kandi yashatse uwitwa Shabani Emmanuel nk’umuntu uzajya amwereka inzira akagera ku mugezi wa Rusizi akambukana intwaro agasanga abantu yateguriwe na Matakamba Jean Berchmas.

Mu ibazwa rye, Bizimana Cassien ngo yemereye ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha ko yambukanaga intwaro zigizwe na gerenade, amasasu ndetse n’imbunda akazishyikiriza Matakamba nawe akazibika mu murima we.

Abo Bizimana yakoranye nabo muri ibyo bitero harimo Matakamba Jean Berchmas uregwa ibyaha bine, Shabani Emmanuel uregwa ibyaha bine, hari murumuna we Nikuzwe Simeon, Ntibaramira Innocent nawe uregwa ibyaha bine, Byukusenge Jean Claude n’abandi.

Bose bakekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako n’ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu no gukoresha binyuranyije n’amategeko ibintu biturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

Gusa kuri Matakamba Jean Berchmas, Shabani Emmanuel na Bizimana Cassien bihariye icyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba ariko Bizimana Cassien nawe akiharira icyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe.

Ubushinjacyaha buvuga ko Matakamba ubwe ngo yiyemereye ko ariwe wagezwagaho intwaro akazihisha mu murima we akaziha abagomba kujya mu bitero mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi ndetse nawe ubwe hakaba hari ibitero yajyagamo.

Naho Shabani Emmanuel ubushinjacyaha bumurega kuba yarayoboraga umuntu abizi neza ko afite intwaro kandi agiye kuzikoresha mu gutera ubwoba abaturage ndetse no kuba ubwe hari ibitero yagiyemo. Uyu kandi ni nawe winjije murumuna we Nikuzwe Simeon muri uwo mugambi mubisha wo gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Ntibaramira Innocent ngo yemereye ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha ko bagabye ibitero bitanu muri Rusizi kandi byose bikaba byari bigambiriye ahantu hahurira abantu benshi ndetse no gutwika imodoka z’abaturage basanzwe.

Ibyo bitero ngo yagiye abijyanamo na Sibomana Jean Bosco, Nsabimana Jean Damascène witwa Motari, Byukusenge Jean Claude, Shabani Emmanuel, Nikuzwe Simeon, Matakamba Jean Berchmas n’abandi umuyobozi wabo ari na we wabagezagaho intwaro akaba Bizimana Cassien.

Ibitero by’iterabwoba byagabwe i Kamembe mu mujyi hafi n’akabari ahakomerekeye abantu kubera gerenade, mu Karangiro ku ruganda rw’ifu y’imyumbati, ku ruganda rwa kawa, icyakorewe i Nyakarenzo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bitero byakomerekeyo abantu ndetse hatwikwa n’imodoka z’abaturage.

Buvuga ko nta kindi byari bigamije uretse gutera abaturage ubwoba, kugaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FLN uhari ndetse no guhatira Leta gukora ibyo itakabaye ikora.

Bose ubushinjacyaha bubashinja kuba ibyo byose barabikoze ku bushake, babigambiriye kandi babizi neza ko bigamije gutera abaturage ubwoba.

Iburanisha ryo kuri uyu wa 22 Mata 2021, ryarezwemo abantu batanu bose bahuriye ku kugaba ibitero by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

guhisha intwaro mu mulima!!!abantu benshi bagiye.bazihisha mu milima hali nahandi zagaragaye muli Rusizi hafi yahubatse.kaminuza kandi mwisambu yabashinjwe Génocide ndetse banayifungiwe aliko u banza barakurikiranwe.ngo babazwe uko zageze mumilima wabo

lg yanditse ku itariki ya: 23-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka