Inkiko z’u Rwanda ziracyabangamiwe n’ababurana urwa ‘ndanze’
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba na Perezida w’Urwego rw’Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitilla yavuze ko ibirarane by’imanza biterwa ahanini n’imyumvire ikiri hasi y’abagana inkiko ku ikemurwa ry’ibibazo mu bwumvikane, kuko benshi bumva ko ibibazo byabo bigomba gukemuka biciye mu iburanisha ry’urubanza hakaboneka utsinda n’utsindwa.

Yabigarutseho atangiza umwaka w’Ubucamanza wa 2025/26 kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Nzeri 2025
Mukantaganzwa yavuze ko nubwo urwego rw’ubucamanza rwakoze ibishoboka ngo ruce imanza zose, umwaka w’ubucamanza wa 2024/25 warangiye usize imanza ibihumbi 58.323 zitaburanishijwe.
Mu manza zasigaye, izirengeje amezi atandatu zitaraburanishwa ni 26,862 zingana na 49%, zikabarwa nk’ibirarane.
Ati “Uyu mubare munini w’imanza mu nkiko utuma buri gihe habaho ibirarane, uterwa ahanini n’imyumvire ikiri hasi y’abagana inkiko n’Abanyarwanda muri rusange ku ikemurwa ry’ibibazo mu bwumvikane, kuko benshi bumva ko ibibazo byabo bigomba gukemuka biciye mu iburanisha ry’urubanza hakaboneka utsinda n’utsindwa.
Ikindi gituma habaho ibi birarane hazamo no kutemera cyangwa kutanyurwa n’ibyemezo by’inkiko bituma ababuranyi biyemeza kuburana urwa ndanze, bakarangiza ibyiciro byose by’iburanisha ndetse bakagera no mu nkiko hafi ya zose uwatsinzwe agakomeza kujurira kubera kwanga kuva ku izima.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, imanza z’ibirarane zari 44.799; zingana na 59%. Imibare igaragaza ko mu myaka y’ubucamanza ibiri ishize, imanza z’ibirarane zagabanyutseho 10%.
Imanza zarangiye hakoreshejwe ubuhuza n’ubwumvikane hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa, ni 15.012; zingana na 14% y’imanza zinjiye mu nkiko mu 2024/25.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba na Perezida w’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda, Mukantaganzwa Domitilla yabaoneyeho gusaba abagana inkiko kumva ko gukemura ibibazo mu bwumvikane ari uburyo bwo gutanga ubutabera bwihuse, budahenze kandi busigasira umubano mwiza hagati y’abafitanye ikibazo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|