Ingabire yagaragaje umutangabuhamya mushya mu rubanza rwe

Urubanza rwa Victoire Ingabire rwongeye gufata indi sura nshya, nyuma y’uko uruhande rumwunganira ruzanye undi mutangabuhamya mushya witwa Colonel Michel Habimana uvuga ko ipeti rya Colonnel Vital Uwumuremyi afite atigeze arihabwa, ndetse ari nawe wamuhaye amakuru yose y’ibyo bakoraga bakiri mu mutwe wa FDLR.

Maitre Gashabana wunganira Ingabire yemeje ko Uwumuremyi yakoranaga n’ubushinjacyaha ndetse n’inzego ziperereza na Polisi, kuko mu rubanza hagaragara amazina y’uwo bita Adolph na Hadjiboss, abo bose Colonel Habimana avuga ko binjijwe mu Rwanda babifashijwemo na Vital.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11/04/2012, Maitre Gashabana yagize ati: “Kuki urukiko rudashaka kubaza inkomoko ya bariya bantu? Ntabwo urukiko rushaka kumenya ukuri?”

Ubwo yari imbere y’urukiko, Colonel Habimana yatangaje ko Adolph atazwi aho afungiwe ariko Hadjiboss uzwi ku izina rya Hakizimana alias Hadjiboss we yemeza ko afungiwe ku Murindi.

Habimana ufungiye muri Gereza ya Kimironko ubuzima bwe bwose nyuma yo gukatirwa n’inkiko Gacaca, avuga ko yamenyanye na Uwumuremyi ubwo bari bafunganye i Kami.

Yongeraho ko Uwumuremyi yamubwiye ko yakoranye n’inzego z’iperereza bamubwira ko baramutse bashakishije ibintu bashinja Ingabire bahita barekurwa bagataha.

Ubushinjacyaha ntibwemeranyijwe na Gatera, mu byo bwita “Ecarte du debat” bivuze ko yazanye ingingo atigeze avuga mbere muri dosiye y’uko Uwumuremyi yaba yarigeze gucyura abantu mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwanasabye Gatera Gashabana kugaragaza inkomoko y’aho yakuye ibyo avuga y’uko Uwumuremyi yaba akorana n’inzego ziperereza n’ubushinjacyaha.
Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Kane tariki 12/04/2012, Ingabire n’abamwunganira bakomeza gutanga ibindi bimenyetso.

Ingabire aregwa ibyaha bitandukanye bigera kuri bitandatu birimo kubuza igihugu umudendezo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

HAAAAAAA IKINYOMA KIRADINDA ARIKO KIGAHERA IBYO BIRIRWA BAPFUNDIKANYA BYOSE IGIHE KIZAGERA ABO BAYUDA BIYAHURE UMWANA WUMUKOBWA YIGARAMIYE HARIYA ABASEKA NIMBE NAWE AFITE ABAMUVUGIRA IZONGIRWA FDLR SE NGO NI VITAL ZO ZIZABA IZANDE AHAAAAAA ISI YARI NZIZA YABA ITAZUNGURUKAGA

yanditse ku itariki ya: 12-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka