Ingabire Victoire yongeye kwisobanura imbere y’urukiko

Ingabire Victoire yongeye kwisobanura ku byaha aregwa, aho yavuze ko mu byaha bitandatu aregwa harimo ibyo atemera nk’icy’ingangabitekerezo ya Jenoside. Yisobanuye kuri uyu wa Mbere mu gihe hari hategerejwe ko hasomwa ibimenyetso byakuwe mu Buholandi.

Ubushinjacyaha bwanze ko urubanza rukomeza kubera ko Ingabire yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga asaba ko rwamukuriraho icyaha cy’ingengabitekerezo. Ingabire avuga ko itegeko rihana icyo icyaha ryagiyeho nyuma y’igihe ashinjwa gukorera icyo cyaha.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza barusubikwa mu gihe bategereje umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga. Gusa abunganira Ingabire bo basabye ko urubanza rwakomeza mu gihe bagitegereje uwo mwanzuro.

Icyagaragaye muri uru rubanza ni uko urukiko rukuru narwo rusa nk’aho rwatunguwe no kumva ko Ingabire victoire yatanze ikirego atarumenyesheje, Iyo nama yayigiriwe n’umwunganira mu mategeko ariwe maitre Gatera Gashabana.

Nyuma y’impaka hagati y’abagize urukiko rukuru, haje gufatwa icyemezo cyo gukomeza urubanza, Ingabire akomeza kwisobanura. Urubanza ruzakomeza kuba buri munsi mu minsi y’imibyizi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka