Ingabire na Mugesera bakomeje gusaba ko hari amategeko yavanwa mu manza zabo

Imanza za Victoire Ingabire na Leon Mugesera zakomeje kuri uyu wa mbere zagaragayemo gutsimbarara ku byifuzo byabo basaba ko hari ingingo zimwe zavanwa mu mategeko y’u Rwanda, kuko zitabaha ububasha bwo kuburana uko babyifuza.

Ingabire Victoire ukurikiranyweho ibyaha birimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside, yagaragaje uburyo hari ingingo zihana icyo cyaha zikwiye kuvanwaho kuko zinyuranyije n’itegeko nshinga ry’u Rwanda.

We n’umwunganira, Me Gatera Gashabana, basobanuye ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ribuza umuntu gutanga ibitekerezo bye yisanzuye, bityo bikaba byateza ushyizwe mu majwi ibibazo bikomeye imbere y’ubutabera.

Me Mbonera Theophile wunganira ubushinjacyaha, yavuze ko urukiko arirwo rukwiye gusuzuma izo ngingo niba zitumvikana, kuko we yemeza ko nta kibazo zifite.

Mugesera waburanaga ku kirego yatanze cyerekeranye n’ubujurire, yasabaga ko haseswa ingingo y’itegeko rirebana n’imanza zibanziriza izindi ritegeka ko umuntu ajurira rimwe gusa.

Gusa urukiko ntirwanyuzwe n’ikirego cye, kuko rwagaragaje ko hari byinshi byaburagamo nk’inyemezabwishyu yatangiweho igarama ry’urubanza n’umugereka w’itegeko avuga ko ryakurwaho.

Mugesera we yasubije ko nk’umuntu ufunze, atarebwa n’igarama ry’urubanza hakiyongeraho ko ntacyo atunze, nk’uko byagarutsweho n’umwunganizi we, Me J. Felix Rudakemwa.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko ku bujurire bwa Mugesera uzatangwa tariki 28/09/2012, mu gihe umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga ku kirego cya Ingabire uzatangwa tariki 05/10/2012.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka