Impunzi z’Abarundi zafatanywe urumogi zirasabirwa gufungwa imyaka itatu

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarubuye muri Kirehe rwatangiye kuburanisha impunzi z’Abarundi zikurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo ibyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Impunzi z'Abarundi zikurikiranweho ibyaha bitandukanye zatangiye kuburanishwa
Impunzi z’Abarundi zikurikiranweho ibyaha bitandukanye zatangiye kuburanishwa

Tariki ya 26 Mata2017, urwo rukiko rwimuriye icyicaro cyarwo mu nkambi ya Mahama kuburanisha impunzi z’Abarundi zikurikiranweho ibyaha, zirimo batanu bafashwe binjiza urumogi mu Rwanda barukuye muri Tanzania.

Bane muri abo batanu bemera icyaha bakanagisabira imbabazi. Undi umwe we arabihakana yivuye inyuma.

Abemera icyaha bavuga ko batigeze bamenya ko amategeko yo mu Rwanda abuza ibiyobyabyenge. Iwabo mu Burundi ho ngo ibiyobyabwenge byari bimeze nk’ibyemewe. Niho bahera basaba imbabazi.

Umwe muri bo agira ati “Kubera ko twakuze tubona i Burundi banywa urumogi ntibabafate, numvaga ko no mu Rwanda atari icyaha,natangiye kumywa urumogi ngeze mu nkambi nzi ko ruzangabanyiriza ibibazo, ndasaba imbabazi sinzabyongera.”

Mugenzi we agira ati “Njye nahungiye mu Rwanda maze imyaka itatu ninywera ku gatabi (urumogi) ariko nasanze ntacyo rumaze. Ndasaba abarukoresha kuruhagarika, nkasaba n’imbabazi kuko ntazongera kurunywa, sinigeze menya ko mu Rwanda bibujijwe.”

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko nibahamwa n’icyaha bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 594 mu gika cyayo cya mbere, iri mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo ngingo ivuga ko uwafatanywe urumogi, urucuruza n’urunywa ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza kuri 500.

Aha niho ubushinjacyaha buhera buvuga ko abo bashinjwa gutunda urumogi, kurucuruza no kurunywa mu nkambi ya Mahama, basabiwe igihano cyo gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ingana n’ibihumbi 500.

Ibindi byaha byaburanishijwe mu Nkambi ya Mahama ni ugukubita no gukomeretsa, ahaburanishijwe umugore uregwa guhanisha umwana igihano ndengakamere amutwika ibirenge akoresheje icyuma, amuziza kuzerera.

Haburanishijwe n’umugabo wateye umugeri mugenzi we amukomeretsa udusabo tw’intanga aho uwo mugabo byamuviriyemo uburwayi.

Isomwa ry’urubanza ryabo bose riteganyijwe tariki ya 10 Gicurasi 2017 i Mahama.

Mu nkambi kandi habaye n’igikorwa cy’ubukangurambaga mu gukumira ibyaha hirindwa ibiyobyabwenge.

Icyo gikorwa cyateguwe n’ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko LAF (The Legal Aid Forum).

Mukagashema Marie Louise, wari uhagarariye LAF muri icyo gikorwa yavuze ko mu nkambi ya Mahama habereye ibyaha bisaga 60 bijyanye n’ibiyobyabwenge ubu bikaba biri mu nkiko.

SPT James Rutaremara, umuyobozi wa Polisi y’igihugu muri Kirehe ahamagarira impunzi z’Abarundi kutagendera ku mico y’iwabo yo kumva ko urumogi rwemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abobafatanywe Ibiyobyabwenge Ahanwe Byinangaruge Maze Bamenyeko Atarinkiwabo Ibiyobyabwenge Babigize Ibishyimbo .

Nkunda yanditse ku itariki ya: 28-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka