Imanza mpuzamahanga z’ubucuruzi zigiye guharirwa abakemurampaka

Abahanga mu gukemura impaka mpuzamahanga zishingiye ku bucuruzi baturutse mu bihugu 38 byo hirya no hino ku isi, bahuriye i Kigali ku wa 6 Kamena baganira n’inkiko ku buryo baharirwa imanza z’Ubucuruzi z’abashoramari b’abanyamahanga.

Mu Rwanda bene izi manza zisanzwe zijya mu nkiko z’ubucuruzi, mu bahuza ndetse no mu kigo cy’Abakemurampaka b’amakimbirane ashingiye ku bucuruzi cyitwa (Kigali International Arbitration Center/KIAC).

Umunyamabanga Mukuru wa KIAC, Victor Mugabe, avuga ko Inama Mpuzamahanga y’Abakemurampaka b’imanza z’Ubucuruzi (ICCA), yahisemo guhuriza mu Rwanda abakemurampaka bo mu bihugu bya Afurika kugira ngo bigire kuri KIAC, nk’ikigo cya gatatu muri Afurika mu buhanga bwo gukemura impaka z’ubucuruzi mpuzamahanga.

Mugabe avuga ko Inama ya ICCA ibereye i Kigali ishobora kuzagira u Rwanda icyicaro nyafurika kiri mu bya mbere mu gukora uyu murimo kinyamwuga, rukarusha Misiri na Afurika y’Epfo, bitewe n’uko ruha agaciro gakomeye ishoramari ryigenga, rinoze kandi ryihuse.

Mugabe atanga urugero ku mushoramari ushobora gushinga mu Rwanda uruganda rukora imyenda, uza agakenera kugura imashini zidoda hanze y’Igihugu, agatuma rwiyemezamirimo (w’Umunyarwanda) kuzimuzanira, wa rwiyemezamirimo ntiyubahirize amasezerano bagiranye.

Mugabe ati "Uwo rwiyemezamirimo ashobora kuzana imashini zitujuje ubuziranenge, ariko iyo amasezerano bagiranye avuga ko baziyambaza abakemurampaka, baraza bakabikemura mu ibanga rikomeye. Ibyo ntabwo bigira ingaruka mbi, birihuta, kandi ibikorwa by’ubucuruzi bigakomeza."

Avuga ko abakemurampaka baba bafite ubumenyi bukomeye mu bya tekiniki kurusha abacamanza mu nkiko z’ubucuruzi, kuko ngo baba basobanukiwe n’imikorere y’urugomero rw’amashanyarazi rwateje impaka (ni urugero) kurusha abanyamategeko.

Ati "Mu bakemurampaka haba harimo abahanga mu bwubatsi, mu buhinzi, mu ibaruramari n’ahandi."

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Mukantaganzwa Domitille
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitille

Urukiko rwo ruba ruziyambazwa gusa mu gutera kashe mpuruza ku cyemezo cyafashwe n’abakemurampaka mbere y’uko gitangira gushyirwa mu bikorwa, "noneho inkiko tuzirekere ibyaha bikomeye cyane, ariko ibibazo by’ubucuruzi bize mu buhuza n’ubukemurampaka."

Butare Emmanuel, umwavoka, umukemurampaka akaba n’umuhuza, avuga ko ahora mu mpaka zijyanye n’ubucuruzi, ariko izajyanywe mu nkiko ngo nta musaruro zatanze nyuma yo guteza igihombo cy’igihe n’amafaranga ku mpande ziburana.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2024 kugera muri Gicurasi 2025 (nk’uko byanditswe na KT Press), imanza 2,445 mu Rwanda zakemuwe binyuze mu buhuza n’ubukemurampaka, mu gihe 230 zajyanywe mu nkiko z’ubucuruzi. .

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa hamwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, na bo bemera ko ubukemurampaka butanga umusaruro wihuse kandi worohereza abashoramari gukomeza imirimo.

Mukantaganzwa, mu ijambo rifungura Inama mpuzamahanga ku bukemurampaka, yavuze ko ubukemurampaka mu Rwanda bwahawe agaciro gakomeye haba mu kubahwa kw’ibyemezo bwafashe ndetse no mu kubishyira mu bikorwa.

Mukantaganzwa yagize ati "Mu gihe ubukungu bwacu bugenda buba urusobe, ishoramari rikaba rigenda ryiyongera, ubucuruzi nyambukiranya mipaka na bwo bukaba burimo kwaguka, hakenewe ubukemurampaka bwizewe kandi bwihuse, kuko bufasha izamuka ryihuse ry’Ubukungu, icyizere cy’abashoramari kikiyongera, ndetse no kwishyira hamwe kw’ibihugu bigashoboka."

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, ashimangira ko ubukemurampaka mpuzamahanga bukenewe cyane muri iki gihe Umugabane wa Afurika washyizeho Isoko rusange ry’ubuhahirane(AfCFTA).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka