Ikirego cya Ingabire gisaba guhindura itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside cyatangiye gusuzumwa
Urukiko rw’Ikirenga, kuri uyu wa kabiri tariki 27/03/2012, rwatangiye gusuzuma ibirego Ingabire Victoire yatanze asaba ko ingingo ya 2, 3, 4 n’irya 33 biri mu itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ryo muri 2003 zakurwaho burundu ngo kuko zambura abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.
Uwunganira Ingabire mu mategeko, Maitre Gashabana, yongeraho ko ingingo ya 5, 6, 7, 8 n’iya 9, nazo zavanwaho kuko ziramutse zuvuyeho iza mbere nazo zavanwaho kuko arizo zikomeye kurusha iza mbere.
Urukiko rwibukije Maitre Gashabana ko nk’umunyamategeko adakwiye kwirengagiza ko yashyikirije urukiko inyandiko zuzuye kandi ko bitemewe ko zisubirwamo mu gihe zageze mu maboko y’urukiko.
Maitre Emmanuel Butera uhagarariye Minisitri w’ubutabera, yasabye urukiko guha agaciro inyandiko zatanzwe na Ingabire gusa ndetse zikanafatirwa umwanzuro, izatanzwe nyuma zo ntizihabwe agaciro.
Itegeko rya 92 rishyiraho urukiko w’Ikirenga riteganya ko mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rwashyikirishijwe ikirego, kigomba kuba cyujuje ingingo zose zigaragaza ubwiregure bwa nyiri ubwite kandi hakagaragazwa amategeko atarubarijwe ashaka kurenganurwamo.
Imyanzuro kuri uru rubanza rwa Ingabire izasomwa tariki 13/04/2012, mbere y’uko urundi rubanza yaburanishwaga n’urukiko rukuru rukomeza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|