Ihame ryo kureshya imbere y’Amategeko ntiryorohera abatishoboye- Min Busingye

Abatishoboye basanga 100 bagiye kunganirwa mu by’amategeko ku buntu kuko haba hari benshi bananiwe gukurikirana ibibazo byabo mu nkiko bigatuma bitinda gukemuka.

Minisitiri Busingye avuga ko abatishoboye batoroherwa no kubona ababunganira mu mategeko kuko bishyurwa bikabangamira ihame ryo kureshya imbere ya'amategeko
Minisitiri Busingye avuga ko abatishoboye batoroherwa no kubona ababunganira mu mategeko kuko bishyurwa bikabangamira ihame ryo kureshya imbere ya’amategeko

Byatangarijwe mu kiganiro Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye n’abandi banyamategeko bagiranye n’abanyamakuru ku itangizwa ry’icyumweru ngarukamwaka cyahariwe ubufasha mu by’amategeko, kuri uyu wa 18 Mutarama 2018.

Icyo cyumweru kigiye kuba ku nshuro ya cyenda, kizatangira ku wa 22 gisozwe ku wa 26 Mutarama 2018, ibikorwa bigiteganyijwemo bikazakorerwa mu gihugu hose.

Minisitiri Busingye avuga ko nubwo abantu bareshya imbere y’amategeko, hari igihe biba ikibazo iyo umuntu atifashije, ari yo mpamvu y’iki cyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko.

Agira ati “Bitewe n’impamvu zitandukanye hari ubwo kureshya imbere y’amategeko bizamo ikibazo. Iyo umuntu afite intege nke, iyo yabuze amafaranga ya Avoka, iyo umuntu ari muri gereza n’umwana, uri muri gereza wabuze uwumva ikibazo cye… Ibyo bibangamira kwa kureshya imbere y’amategeko”.

Arongera ati “Iki cyumweru rero ni icyo kwifatanya n’Abanyarwanda bari mu bibazo runaka, tubabwira ko tubazirikana kandi ko turi kumwe. Wowe uri muri ibyo bibazo tuje gufatanya nawe kugira ngo icyari gutuma ubutabera butinda, tukareba uko cyakwihuta gukemuka”.

Akomeza avuga ko na ba Avoka bigenga ubundi bunganira umuntu ari uko abishyuye, bazaba barimo gufasha Abanyarwanda nta kiguzi.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru ndetse n'abanyamategeko batandukanye.
Ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru ndetse n’abanyamategeko batandukanye.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF), Me Kananga Andrews, agaruka kuri bimwe iki gikorwa cyagezeho.

Ati “Kuva twatangira, ibibazo 204.395 byakemuwe mu mahoro, ni ukuvuga ko twafashije Abanyarwanda nibura ibihumbi 200 gukemura ibibazo byabo, abandi bigishwa amategeko”.

Kuva iki gikorwa cyatangira muri 2009, haburanishijwe imanza 1050 z’abana, 22 z’abagore batwite n’abari kumwe n’abana muri gereza, n’imanza 182 z’ibindi byiciro by’abantu bakuru.

Harangijwe kandi imanza 39.678 zaciwe n’Inkiko Gacaca zerekeye imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwego rw’igihugu iki cyumweru kizatangirizwa mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango, ku wa 23 Mutarama 2018.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru ikaba igira iti “Menya amategeko akurengera, uharanire uburenganzira bwawe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka