Idamange yanze kuburanishwa mu muhezo: Amategeko ateganya iki?

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda yaburanishwa mu muhezo. Idamange yarabyanze avuga ko iki cyemezo kitaba cyubahirije uburenganzira bwe nk’umuburanyi mu rubanza.

Ese ni ryari urubanza ruburanishwa mu muhezo? Ese umuburanyi ku giti cye afite uburenganzira bwo kwanga ko urubanza rwe ruburanishwa mu muhezo?

Ubwo Idamange Iryamugwiza Yvonne yagarukaga imbere y’urukiko ku wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko urubanza rwa madame Idamange rwaburanishwa mu muhezo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kumuburanishiriza mu ruhame byatuma akomeza kugaragaza imyitwarire idahwitse ikomeza kugumura rubanda.

Umushinjacyaha wavugaga ko ubu busabe bunashingiye ku miterere y’ibyaha bishinjwa uregwa, yagize ati “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange Yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi.”

Umushinjacyaha yakomeje agira ati “Ku nyungu z’umutekano no ku nyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.”

Ubundi amategeko ateganya ko hari amahame agomba kuranga iburanisha ry’imanza z’inshinjabyaha. Muri ayo mahame harimo ko izo manza zigomba gushingira kuri ibi bikurikira:

1° Kubera mu ruhame
2° Kutabera no kutabogama
3° Kubahiriza uburenganzira bwo kwiregura no kugira umwunganizi.
4° Kubahiriza ihame ry’ivuguruzanya no kureshyeshya uburenganzira bw’ababuranyi imbere y’amategeko.
5° Gushingira ku bimenyetso byashatswe mu buryo bwemewe n’amategeko no gucibwa mu gihe giteganywa n’amategeko kandi umuntu agacirwa urubanza mu rurimi yaburanishijwemo.

Iburanisha rikorerwa ku cyicaro cy’urukiko ku munsi rwagennye. Iyo bibaye ngombwa iburanisha rishobora kubera ahandi hantu hagenwa n’urukiko, Urukiko rushobora kandi kuburanisha no kumva abatangabuhamya hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Urubanza rutubahirije amahame yavuzwe hejuru ntabwo ruba rwubahirije ihame ry’ubutabera buboneye (Fair Trial) gusa hashingiwe ku biteganwa n’itegeko n’imiterere y’urubanza, urukiko rushobora gutegeka ko urubanza runaka ruburanishwa mu muhezo (Hearing in Camera).

Ingingo ya 131 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko mu gihe bibaye ngombwa urubanza rushobora kuburanishirizwa mu muhezo.

Iyi ngingo ivuga ko Iburanisha rikorwa mu ruhame, Icyakora, urukiko rushobora kwemeza ko iburanisha riba mu muhezo mu gihe ryabangamira umutekano cyangwa imico y’imbonezabupfura, n’igihe cyose umucamanza asanze ari ngombwa.

Iyo umuhezo wemejwe, isomwa ry’ibyemezo ku nzitizi n’ingoboka, na ryo rishobora kuba mu muhezo. Urubanza rw’iremezo rusomerwa iteka mu ruhame.

Urugero: Urubanza rw’ubutane (Divorce) rushobora kuba rwavugirwamo amabanga y’urugo akomeye, cyangwa urubanza rushobora kubangamira umutekano w’igihugu rushobora gucibwa mu muhezo nyuma y’uko umucamanza abisuzumye akemeza ko bikwiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Benshi bashinja ko bahakana genocide,nuko baba bavuze ko n’ubundi bwoko bwishwe.Nicyo bita guhakana genocide y’abatutsi.

birihanze yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

Ibi bintu ntibyumvikana.Basobanure ukuntu Idamange abangamiye umutekano w’igihugu.Ahubwo ndakeka ko batinya ko yatubwira akali imurore.Ikindi kandi,sinumva umuntu wahakana genocide kandi yaramaze bene wabo.Ese nibyo koko Idamange yavuze ko nta genocide yabaye mu Rwanda??

gahakwa yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

KOMEZ’ UGERAGEZE!

UTI? yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka