Idamange arasabirwa kongererwa indi myaka 6 yo gufungwa

Ku Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Yvonne Idamange Iryamugwiza kongererwa igihano yakatiwe muri 2021, kuva ku myaka 15 kugera kuri 21 bitewe n’ibyaha akurikiranyweho.

Yvonne Idamange Iryamugwiza
Yvonne Idamange Iryamugwiza

Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza, rwahamije Idamange ibyaha byo kugambirira guteza imvururu muri rubanda, gupfobya Jenoside no gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije murandasi.

Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha urubanza ruvuga ko mu ikoranabahanga rikoreshwa n’Inkiko, bigaragara ko hari ubujurire bw’uregwa hamwe n’abarega ari bo Ubushinjacyaha, ariko Idamange we akaba atigeze yitabira urubanza nk’uko yari yabyanze mu iburanisha rya mbere.

Uru rukiko ruvuga ko ku wa 24 Mutarama 2023, rwandikiye Idamange rumwibutsa gusubiza imyanzuro y’ubujurire bw’Ubushinjacyaha, ariko we ngo yanditse asubiza ko atigeze ajurira.

Urukiko rwasomye amagambo ruvuga ko Idamange yarwandikiye agira ati "Njyewe Idamange Iryamugwiza Yvonne, ndabamenyesha ko ntigeze njurira, cyane ko ibyemezo nabifatiwe ntigeze mburana, murakoze."

Mu iburanisha ryabaye ku wa Gatatu, Urukiko rwumvise Ubushinjacyaha gusa kuko Idamange atari ahari, ndetse ko yahawe inyandiko imumenyesha igihe azajya kuburana akanga kuyishyiraho umukono.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwajuriye bitewe n’uko ngo Idamange yahanishijwe igihano gito, bushingiye ku bukana bw’ibyo aregwa, ndetse ko hari ibyo atahaniwe birimo icyo kwigomeka ku buyobozi no gutanga sheki itazigamiye.

Ubushinjacyaha busabira Idamange Iryamugwiza Yvonne gufungwa imyaka 21, hamwe n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 8.

Urukiko rw’Ubujurire rwamaze kumva Ubushinjacyaha, ruvuga ko ruzatangaza icyemezo rwafashe kuri uru rubanza ku itariki ya 27 Werurwe 2023, saa tanu z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka