ICC yatanze Miliyoni 30 z’Amadolari ku bakorewe ibyaha n’inyeshyamba za Bosco Ntaganda

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwiyemeje gutanga Miliyoni 30 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha abagezweho n’ingaruka z’ibyaha byahamye Umunyekongo Bosco Ntaganda. Abagizweho ingaruka n’ibyaha byahamye uwo Ntaganda wahoze ayobora inyeshyamba, harimo abana bashyizwe mu gisirikare (child soldiers), abafashwe ku ngufu n’abakoreshwaga ibisa n’ubucakara bushingiye ku gitsina (sexual slavery).

Bosco Ntaganda
Bosco Ntaganda

Abacamanza bavuze ko Bosco Ntaganda nta mikoro ahagije afite yo kuba yakwishyura izo ndishyi ku giti cye. Ni yo mpamvu basabye urukiko gukora mu kigega cyarwo cyitwa ‘Trust Fund’ bagafasha abagizweho ingaruka n’ibyaha Bosco Ntaganda yahamijwe.

Ntaganda yaburanishijwe mu 2019,ahamwa n’ibyaha 18 birimo ibyibasiye inyoko muntu n’ibindi byaha by’intambara, ahanishwa igifungo cy’imyaka 30, kubera uruhare yagize mu ntambara ishingiye ku bwoko yahitanye abasivile amagana hagati y’umwaka wa 2002-2003. Abandi ibihumbi byinshi bava mu byabo kubera iyo mirwano.

Mu itangazo ryasohowe n’urukiko rwa ICC rwatanze ayo mafaranga, bagaragaje ko abagomba guhabwa iyo mpozamarira ariko abagizweho ingaruka n’intambara z’inyeshyamba zari ziyobowe na Ntaganda Bosco, mu buryo buziguye n’ubutaziye (direct and indirect victims), ni ukuvuga abashyizwe mu gisirikare ari abana, abafashwe ku ngufu n’abakoreshejwe ubucakara bushingiye ku gitsina ndetse n’abana bavutse bitrutse muri uko gufatwa ku ngufu no gukoreshwa ubucakara bushingiye ku gitsina.

Umwe umu bacamanza b’urukiko rwa ICC witwa Chang-ho Chung yagzie ati,” Kuko Ntaganda atashoboraga kwishyura, urukiko rwasabye ikigega ‘Trust Fund’ cy’urwo rukiko kugira icyo bakora mu rwego rwo guha indishyishyi abagizweho ingaruka n’ibyaha Bosco Ntaganda yahamijwe, ariko n’amafaranga ajya muri icyo kigega agakomeza gukusanywa,”.

Mu mwaka wa 2020 icyo kigega ubundi ngo gikura amafaranga mu bwitanga bw’abakorera bushake cyari gifite miliyoni 18 z’Amayero ( Miliyoni 21 z’Amadolari), kandi igice kinini cy’ayo mafaranga cyari kigenewe gukoreshwa mu zindi manza.

Icyakora urukiko rwavuze ko Ntaganda adakuweho uburyozwe “remains liable” kandi ko ruzakomeza kugenzura niba nta mitungo Ntaganda yaba afite itaragaragaye ndetse ruzakomeza kugenzura, uko ahagaze mu bijyanye n’ubukungu(financial situation)”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka