IBUKA yamaganye ubusabe bwa Munyenyezi bwo kujyana abatangabuhamya mu rubanza rwe

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uramagana ubusabe bwa Beatrice Munyenyezi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kujyana abatangabuhamya mu rubanza rwe.

Munyenyezi uregwa ibyaha bya Jenoside
Munyenyezi uregwa ibyaha bya Jenoside

Perezida wa IBUKA, Egide NKuranga, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, tariki 6 Ukwakira 2022, yavuze ko icyifuzo cya Munyenyezi bacyamaganye kuko kibangamiye inyungu n’umutekano w’abarokotse Jenoside.

Ati “Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gukusanya amakuru arebana n’ibyaha Munyenyezi akurikiranyweho, ndetse bunafite inshingano zo gutumiza abatangabuhamya ariko bwitaye no ku mutekano wabo, kuko Jenoside ari icyaha cy’indengakamere kandi kigira ingaruka zitarangira ku wayikorewe”.

Nkuranga impamvu atanga z’uko bidakwiye ko abatangabuhamya bajya guhagarara imbere ya Munyenyezi mu rukiko, ni ukubera impamvu z’umutekano wabo.

Nka IBUKA ngo ntabwo bizeye umutekano w’abatangabuhamya nyuma yo kugaragara mu rukiko, ikindi kandi Munyenyezi afite bene wabo n’indi miryango ishobora kuba yagira ibikorwa bibi yakorera abatangabuhamya, mu rwego rwo kwihimura kuko bagaragaje ukuri kw’ibyo yakoze.

Ku byaha birebana no gufata ku ngufu asanga bifite ingaruka nyinshi ku watanga ubwo buhamya mu ruhame, kuko uwo muntu niba afite umuryango n’abana ntakwiye kujya kuvuga ibyamubayeho muri icyo gihe cya Jenoside, kuko izo ngaruka zagera no ku muryango we.

Ati “Twe rero nka IBUKA twifuza ko urukiko rwasuzuma ubusabe bwe bwitaye no ku nyungu n’umutekano by’abatangabuhamya, kugira ngo babarinde ingaruka zaza ku buzima bwabo”.

Tariki ya 4 Ukwakira 2022 nibwo Beatrice Munyenyeze yongeye kwitaba urukiko, asaba ko rwazana abatangabuhamya 10 kumushinja mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo avuga bigamije gutinza urubanza, kuko abatangabuhamya bahamagarwa mu rukiko iyo bibaye ngombwa.

Urukiko rumuburanisha rwemeje ko ku mpamvu z’ubusabe bwe ndetse n’imigendekere myiza y’urubanza abatangabuhamya uko ari 10 ba buri ruhande, bagomba kuza mu rukiko bakabazwa bahari.

Beatrice Munyenyezi, yatawe muri yombi muri 2010 aburanishwa ku byaha byo kubeshya Amerika nk’impunzi, akabaho ahabwa ubufasha bw’abababaye.

Umugabo wa Munyenyezi witwa Arsène Shalom Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bakatirwa gufungwa n’urukiko rwa Arusha.

Ibyaha Munyenyezi ashinjwa birimo ko yafatanyije n’izindi nterahamwe gushinga bariyeri ahantu hatandukanye harimo iruhande rwa Hoteli Ihuriro, aho we n’umuryango we bari bacumbitsemo mu mujyi wa Butare.

Perezida wa IBUKA, Egide Nkuranga
Perezida wa IBUKA, Egide Nkuranga

Kuri iyo bariyeri bagenzuraga abahanyura basanga ari Abatutsi bakabica. Ubushinjacyaha buvuga ko abagore babajyanaga mu buvumo bwa Hoteli Ihuriro bagafatwa ku ngufu mbere yo kubica.

Ubushinjacyaha bumurega inama nyinshi yagiyemo zo gushishikariza abahutu kwica Abatutsi. Munyenyezi ubwe yicaga Abatutsi akoresheje imbunda ntoya yo mu bwoko bwa masotela.

Ashinjwa kandi urupfu rw’umubikira wari uvuye i Tumba, ko yamwishe bamaze kumusambanya ku gahato.
Uwitwa Jean Damascène bahimba Saddam yatanze ubuhamya avuga ko ubwo bari kuri bariyeri i Tumba, haje umubikira Munyenyezi amushyira mu modoka ya nyirabukwe Nyiramasuhuko, bamujyana kumwica ariko babanje kumusambanya.

Munyenyezi yagejejewe mu Rwanda ku itariki 16 Mata 2021 amaze kwirukanwa na Amerika, nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe kubera kubeshya ko ntaruhare yagize muri Jenoside, Amerika ikamuha ubuhungiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Munyenyezi ni igiki kuburyo yatera ubwoba abatangabuhamya? Ibuka se ntabwo ikizera inzego z’umutekano z’igihugu cyacu? Uyu mudamu agomba guhabwa ubutabera bwuzuye n’Amerika yamwohereje ikabimenya, kereka niba tutizeye neza ibivugwa n’abatangabuhamya bacu.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 11-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka