“Ibifi binini” ngo birya ruswa mu mayeri ikaburirwa ibimenyetso

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu barya ruswa, ngo babikorana amayeri menshi ku buryo kuyibonera ibimenyetso bigorana.

Mukagashugi avuga ko abakora mu nzego nkuru z'igihugu barya ruswa bayiryana amayeri menshi ku buryo kuyibonera ibimenyetso bigorana
Mukagashugi avuga ko abakora mu nzego nkuru z’igihugu barya ruswa bayiryana amayeri menshi ku buryo kuyibonera ibimenyetso bigorana

Byatangarijwe mu kiganiro urwego rw’inkiko mu Rwanda rwagiranye n’abanyamakuru, mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, tariki 06 Gashyantare 2017.

Ni kenshi hagiye humvikana ikibazo cy’imishinga minini iri ku rwego rw’igihugu yadindiye kubera gucungwa nabi cyangwa kuyiryamo ruswa.

Abakunze kuvugwa muri ibyo bibazo ahanini usanga ari abayobozi bari mu nzego nkuru z’igihugu.

Kenshi usanga badatabwa muri yombi, nyamara hagira umuturage uciriritse ukekwaho gutanga ruswa agahita atabwa muri yombi.

Umushinjacyaha mukuru wungirije, Mukagashugi Agnes avuga ko kuba abo bayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu, bakunze kwita “Ibifi binini”, badafatwa ari uko barya ruswa bakoresheje amayeri.

Agira ati “Abo bitwa ‘Ibifi binini’ iyo bagiye kurya ruswa babanza bakabitekerezaho kandi bakabikorana amayeri menshi, ku buryo no kubona ibimenyetso by’iyo ruswa bigora ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha.”

Mukagashugi akomeza avuga ko abaturage baciriritse bo hari n’igihe batanga iyo ruswa ku mugaragaro bakeka ko bitari bugire ingaruka zikomeye.

Ati “Nk’abamotari cyangwa abashoferi baba bumva ari ibintu byoroheje bakanabikora ku mugaragaro wenda bumva ko nta n’ikibazo gihari.”

Hari abakeka ko kutaburanisha “Ibifi binini” bivugwaho gucunga nabi umutungo wa Leta no kurya ruswa byaba biterwa n’uko biha abacamanza ruswa, na bo bakirengagiza ibimenyetso nkana.

Prof. Sam Rugege avuga ko hari abacamanza barya barya ruswa n'ubwo atari benshi
Prof. Sam Rugege avuga ko hari abacamanza barya barya ruswa n’ubwo atari benshi

Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Prof. Sam Rugege avuga ko ibyo abo batekereza atari byo kuko hari abafatwa kandi bagakurikiranwa n’amategeko.

Akomeza avuga ko ku byaha bimunga ubukungu bw’igihugu mu bari babikurikiranweho abagizwe abere ari 27%, naho kuri ruswa abagizwe abere bakaba 19%.

Ku bwe ngo “iyaba abacamanza birengagizaga ibimenyetso nkana, 81% by’abakurikiranwaho ibyaha bya ruswa ntibari kuba bahamwa n’ibyaha.”

Prof Sam Rugege yemera ko hari abacamanza n’abanditsi b’inkiko bagiye bafatirwa mu byaha bya ruswa nubwo ngo atari benshi.

Akomeza avuga ko ariko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kutajenjekera abakora mu rwego rw’ubutabera bahirahira kurya ruswa.

Muri izo ngamba harimo komite zo kurwanya ruswa zihuriyemo abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abandi bakozi b’inkiko.

Hiyongeraho n’urwego rw’ubugenzuzi bw’inkiko rusuzuma zimwe mu manza rukareba uko ziciye, rwasanga zidasobanutse rugacukumbura rureba ko zitabayemo ruswa.

Kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu wa 2017 ngo hari abacamanza n’abanditsi b’inkiko 38 birukanwe bazira ibyaha bya ruswa.

Bamwe mu bakozi b'inkiko n'abanyamakuru bitabiriye ikiganiro
Bamwe mu bakozi b’inkiko n’abanyamakuru bitabiriye ikiganiro

Mu cyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa mu nkiko kizageza tariki 10 Gashyantare 2017, hazaba ibiganiro bihamagarira abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abaturage muri rusange kwirinda ruswa no kuyirwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka