Huye: Akurikiranyweho gushyira urusenda mu myanya ndangagitsina y’uwo bashakanye

Umugabo w’imyaka 56 y’amavuko ubushinjacyaha bw’urukiko rwisumbuye rwa Huye mu Ntara y’Amajyepfo bumukurikiranyeho icyaha cyo kwangiza imyanya ndangagitsina y’umugore we bashakanye akayishyiramo urusenda.

Ubushinjacyaha bw’urukiko rwisumbuye rwa Huye mu iburanisha ry’uru rubanza bwavuze ko uyu Banani Ferdinand ubwo hari ku itariki 22/05/2014 ahagana saa tatu z’ijoro yasanze umugore we asinziriye mu cyumba cy’abana agafata urusenda akarwinjiza mu gitsina cye arangije akajya mu kindi cyumba cyabo kuryamayo.

Ngo nyuma y’iminota mike uyu mugore wari uhohotewe yagize uburibwe bukomeye maze aratabaza ajyanwa kwa muganga naho uyu mugabo we ahita atabwa muri yombi.

Mu iburanisha Banani Frerdinand aburana yemera iki cyaha agasobanura ko impamvu yagikoze ari uko umugore we ari umusinzi ataha bwije kandi ngo yaba yanyoye ntiyemere ko bararana nk’umugabo n’umugore.

Mu bugenzacyaha, umugore wahohotewe yari yavuze ko umugabo we yamukubise akaba yaramuciye umugongo ndetse ngo na mbere y’uwo munsi amusukamo urusenda mu myanya ndangagitsinda ngo bari batonganye kugeza naho bashaka kurwana ariko abana babo barabakiza.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya mu ngingo yacyo ya 187 ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwangiza undi imyanya ndangabitsina ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye nyuma yo kuburanisha uru rubanza rwatangaje ko icyemezo ruzaba rwafashe kizatangazwa tariki 24/06/2014.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka