Gutandukana n’umugore byatumye mpemukira igihugu - Shabani ureganwa na Rusesabagina

Shabani Emmanuel, umwe mu baregwa mu rubanza rwa Rusesabagina Paul, avuga ko ibibazo byo gutandukana n’umugore no gukunda amafaranga byatumye yisanga mu byaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Gicurasi 2021, imbere y’Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukinya imipaka, yisobanura ku byaha bitanu aregwa n’ubushinjacyaha.

Shabani Emmanuel, mbere yo kwisobanura ku byaha byose aregwa ndetse yicujije akanabisabira imbabazi, yabanje gusaba urukiko ko yabanza kurugaragariza uko yisanze mu bikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu.

Yavuze ko mu mwaka wa 2015 yagiranye ibibazo n’umugore biba ngombwa ko batandukana ajya muri Congo i Bukavu kwa nyina ari na ho yahuriye na Bugingo Justin wamwinjije mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ngo yageze muri Congo ubundi yari asanzwe yikorera imirimo y’ubuhinzi mu gihe yari agitegereje akazi kuko yari asoje kwiga kaminuza. Mu mwaka wa 2019 ngo ni bwo Bugingo yamuhaye akazi yamwemereye ko kugenda ku bwato bwe umushoferi ntiyibe moteri nshya yari iburimo.

Yagize ati “Nagiranye n’umugore ibibazo bikomeye niyemeza gusanga mama muri Congo, ngezeyo habaho kwiyandikisha mu mpunzi kugira ngo ngire amahirwe yo gukomeza kwiga. Mu nama twakoraga z’impunzi ni ho nahuriye n’umusaza Bugingo Justin.”

Yakomeje agira ati “Yampaye akazi ko gukora ku bwato bwe tukajya gupakira umuzigo i Karehe kuko atizeraga umushoferi wabwo kubera moteri nshya bwari bufite, tugezeyo icyari imizigo cyahindutse abarwanyi, twarabazanye tubageza ku butaka bw’u Rwanda, nsubiyeyo ampa amadorali 50.”

Shabani avuga ko basubiye i Bukavu yagiye abaza umushoferi bari kumwe aho abo barwanyi bari bafite n’intwaro bagiye, ngo yamubwiye ko baje muri Nyungwe ndetse yongera no kubibwirwa na Bugingo Justin.

Nyuma y’amezi atatu yongeye guhamagarwa na Bugingo amuha Bizimana Cassien amubwira ko ari umurwanyi wa FLN, abanza kubyanga ariko nyuma yo kwemererwa amadolari 100 arabyemera amwambutsa umugezi wa Rusizi amugeza kuri Matakamba na bagenzi be.

Icyo ngo bajyanye mu gitero uko bari batandatu ngo batatu bari bafite imbunda, bajya ahantu ngo Matakamba yari yabeshye Bizimana ko ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda barasa mu ishyamba barataha.

Shabani avuga ko inshuro ya gatatu ngo yongeye guhura na Bugingo Justin mu nama ya HCR, amusaba kumushakira umuntu utuye i Gishoma kugira ngo amushakire umuntu umurindira amasambu kuko ngo amaze igihe atamubona kuri telefone.

Ngo yamuhuje na murumuna we Nikuzwe Simeon, ariko ngo yaje gutungurwa no kumva murumuna we amuhamagara amubwira ko yahawe gerenade ndetse ngo anamugira inama yo kutajya muri uwo mugambi mubisha.

Yicuza uruhare yagize muri ibyo bikorwa akarusabira imbabazi by’umwihariko akicuruza kuba ibyo bikorwa bibi yarabihuriyemo na murumuna we.

Yagize ati “Ndicuza uruhare nagize muri ibi bikorwa nkanarusabira imbabazi, inteko y’urukiko, inzego z’ubuyobozi, Abanyarwanda muri rusange n’umuryango wanjye. Ibyaha byose ndegwa uko ari bitanu ndabyemera nkanabyicuza ndetse nkabisabira n’imbabazi.”

Impamvu ashingiraho asaba imbabazi ngo ni uko yabonye ibyamubayeho mbere ajya gupakira umuzigo ariko bikarangira apakiye abarwanyi atahise yanga akazi ahubwo agakomeza ndetse bikarangira azanyemo na murumuna we mu buryo bw’ubujiji atamenye icyo bamushakira.

Shabani Emmanuel ashinjwa gushishikariza murumuna we Nikuzwe Simeon kujya mu bikorwa by’iterabwoba, icyaha na cyo kiri mu byo yemera akanagisabira imbabazi n’ubwo ngo yabikoze atazi ko ari cyo bamushakiraga.

Nikuzwe Simeon we avuga ko yahamagawe na mukuru we Shabani ko hari ushaka ko yamufasha kumushakira umuntu umurindira imirima akazamuhemba.

Avuga ko amaze guhura na Bugingo nta kintu yamubwiye gifatika ahubwo yamwatse nimero ya telefone nyuma y’igihe gito tariki ya 05 Ukwakira 2019, ahamagarwa na Bizimana Cassien barahura amuha gerenade ngo ayizane mu Rwanda.

Nikuzwe Simeon avuga ko yabanje kuyanga ariko nyuma aterwa ubwoba na Bugingo Justin yemera kuyizana ndetse aranayitaba ariko yanga gushaka uyikoresha.

Kubera ubwoba ngo yasubiye Congo kuvugana na mukuru we Shabani ariko aramubura ndetse mugihe ataha akora impanuka.

Ikindi gihe ngo yasubiye Congo abibwira ubuyobozi bwaho ndetse avuga n’amazina y’abantu bamuhaye iyo gerenade ariko kubera gukomeza kwivuza ntiyabashaka kubikurikirana umunsi ku wundi.

Itariki 15 Ukwakira 2019 ari kwa muganga ngo yongeye guhamagarwa na Matakamba Jean Berchmas amubwira ko amufitiye ubutumwa bwa Bugingo Justin bahurira aho imodoka zihagaragara amuha agafuka karimo imyambaro anyujije mu idirishya ry’imodoka.

Ageze mu rugo ngo afunguye yasanze imbere harimo gerenade biramuyobera ariko ntiyabibwira ubuyobozi bw’u Rwanda uretse umukuru w’umudugudu wabo yabwiye ko afite ikibazo ariko ntiyakimusobanurira kuko yari atarabona umwanya uhagije kuko yari akivuza.

Nikuzwe Simeon avuga ko yafashwe tariki ya 22 Ukwakira 2019, mu gihe yari ategereje kubagwa ikibyimba cyaturutse ku mpanuka.

Yemera icyaha rukumbi aregwa cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba ariko agahakana ko nta gikorwa na kimwe yagizemo uruhare uretse kubika gerenade nazo yahoraga asaba abazimuhaye kuzimukuraho byongeye akaba yarabimenyesheje ubuyobozi bwa Congo aho zaturukaga.

Mu kwemera icyaha kwe agira ati “Icyaha ndegwa ndacyemera nkagisabira imbabazi ariko nkabisanisha n’umugani wa Kinyarwanda ko ufatanywe ibijurano aba ari umujura, nyamara rimwe na rimwe atibye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka