Gitifu wa Muhanga ushinjwa kwanduza umukobwa SIDA arakomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rufashe umwanzuro ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga Ntezirembo Jean Claude akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Urukiko rwanategetse ko Niyomugabo Eric wari umucungamutungo w’akabari ka Cambodge yongera gufatwa agafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe urubanza rwabo rutegerejwe kuburanwa mu mizi.

Nyuma y’iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ntezirembo yari yajuririye Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, kubera ko atishimiye imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye na rwo rwari rwanzuye ko Ntezirembo afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu rubanza ubushinjacyaha bumushinja gusambanya umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko agambiriye kumwanduza SIDA.

Ku wa kabiri tariki ya 03 Nzeri 2019 nibwo urubanza ku bujurire bwa Ntezimana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye mu muhezo ku mpamvu urukiko ruvuga ko zishingiye ku muco kandi ngo bishobora kubangamira uwasambanyijwe wari waje mu rukiko ku munsi w’iburanisha.

Uwo mukobwa w’imyaka 19 ni we ngo waryamanye na Ntezirembo akanduza SIDA uwo mukobwa yabigambiriye, ariko uregwa akaba akomeje kuvuga ko baryamanye babyumvikanye bityo ko adakwiye kubihanirwa.

Umucungamutungo w’Akabari uwo mukobwa yakoragamo yari yarekuwe kuko nta bimenyetso byamuhamyaga icyaha cy’ubufatanyacyaha. Icyakora urukiko kuri iyi nshuro rwategetse ko agomba kongera gufatwa agafungwa kuko ngo habonetse abatangabuhamya ku cyaha cy’ ubufatanyacyaha na Ntezirembo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka