Gicumbi: Umusirikare warashe abantu 5 yakatiwe burundu no kwishyura indishyi ku miryango yiciye abantu
Umusirikare witwa Pte Munyembabazi Theogene wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu 5 abandi 7 bagakomereka yakatiwe gufungwa burundu ndetse akishyura indishyi z’akababaro zasabwe n’imiryango yabuze ababo akanamburwa impeta ze za gisirikare.
Kuri uyu wa 06/10/2014 nibwo urukiko rwa gisirikare rwasomye urubanza mu cyumba kinini cy’inama y’akarere ka Gicumbi imbere y’imbaga y’abaturage.
Mbere yo kumenyesha Pte Munyembabazi Theogene igihano yahawe umucanza wari uhagarariye urubanza Maj Charles Madudu yabanje gusobanura uburyo yakozemo icyaha n’aho yagikoreye.

Yasobanuye ko icyo cyaha yagikoze mu rucyerera rwo kuwa 10/08/2014 biturutse ku makimbirane y’abari kunywera mu kabari kwitwa Hunters Club Sport ubwo yashakaga kubyinisha abakobwa bari muri ako kabari.
Nyuma yaje gusohorwa na DJ witwa Karega Musa maze ahita ajya mu kigo cya Gisirikare aciye inzira zitemewe afata imbunda yo mu bwoko bwa SMG ifite numero 1337 yari asanzwe akoresha nk’umusirikare maze aza kuyirashisha abo yari asize mu kabari.
Akinjira yahuriranye na nyakwigendera Kayitesi Fravia ahita amurasa amasasu 3 maze akomeza no mu kabari kurasa abarimo.

Ngo yarashe amasasu agera muri 28 yose nyuma aza gusubira mu kigo anyuze inzira zitemewe nk’uko yari yabigenje ajya gutora imbunda nuko arangije araryama arasinzira ariko mu kwinjira mu kigo hari umusirikare mugenzi we wamubonye atanga amakuru.
Urukiko rwemeje kandi ko imiryango yaregeye indishyi igomba kuzibona uko yazisabye ariko zigatangwa na Pte Munyembabazi Theogene kuko urukiko rwasuzumye neza rwasanze nta burangare Leta yagize mu gikorwa Munyembabazi Theogene yagize cyo kwica abantu kuko yabikoze atari mu kazi.
Indishyi zose zigenewe umuryango wa kayitesi flavia ni miliyoni 7 n’ibihumbi 500, naho umuryango wa Uw murangira assouman imana Eric ugahabwa indishyi zingana na miliyoni 41 n’ibihumbi 250, umuryango wa nsengiyumva emile wo ugahabwa indinshyi zingana na miliyoni 31.

Imiryango ya Hagenimana Assouman na Niyigena Placide nayo yashakaga guhabwa indishyi z’akababaro ariko urukiko rusanga iyo miryango itarigeze itanga ikirego.
Umucanza ashingiye ku ngingo ya 260 mu gika cyayo cya gatatu mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano igira iti “Basebuja n’abakoresha baryozwa ibyangijwe n’abakozi babo igihe bakora imirimo babashinze”.
Kuba rero Pte Munyembabazi Theogene yarakoze ibyaha atari mu mirimo yashinzwe na Leta perezida w’urukiko asanga nta mpamvu Leta yaryozwa icyaha cya Pte Munyembabazi Theogene kandi atari mu kazi yamutumwe.

Ku ruhande rw’imiryango yabuze ababo batangaje ko igihano bamuhaye batakishimiye kuko bo bifuzaga ko bamuha igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko nk’uko mushiki wa Nyakwigendera Nsengiyumva Emile utashatse ko amazina ye atangazwa abivuga.
Musanabera Sphora ni nyina wa Nyakwigendera Nsengiyumva Emile avuga ko we ku bijyanye n’indishyi atabyishimiye kuko asanga yarahombye byinshi ku mwana we.
Ku bijyanye no kujuririra icyemezo cy’urukiko avuga ko kubera amikoro make batazabikora. Ku bwabo ariko ngo bumvaga Leta yabagombaga indishyi kubera ko yari umusirikare wa Leta.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko mwazajya mwandika inkuru muzi neza mukareka kutubusha kayitesebmuberetse mwasobanura iki? mureke kubesha