Gicumbi: Arasaba akarere kumufasha kubona ubwishyu bw’umupolisi wamurashe akaguru

Ndemezo Appolinaire utuye mu murenge wa Shagasha mu karere ka Gicumbi arasaba ko akarere kamufasha kwishyurwa amafaranga miliyoni n’igice yatsinzemo uwahoze ari umupolisi wa komini ya Rushaki mu mwaka w’1997 nyuma yo kumurasa akamuca akaguru.

Ndemezo avuga ko yarashwe n’umupolisi witwa Rubayiza John warindaga umuyobozi w’icyahoze ari akarere ka Rushaki akamuca ukuguru urukiko rugategeka ko agomba kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni n’ibihumbi 500 nk’uko bigaragazwa n’umwanzuro w’urubanza rwabaye tariki 26/03/2007, ariko kuva icyo gihe kugeza ubu ngo ntarahabwa ayo mafaranga kuko nyiri ukumuca akaguru yaburiwe irengero.

Nyuma yo kuzimira ubuyobozi bw’akarere bwashatse gufatira imitungo y’uwo mupolisi basanga yarayigurishije n’undi muntu kandi m uburyo bunyuze mu mucyo kuburyo uwo wabiguze atabyamburwa; nk’uko Munyezamu Joseph ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gicumbi abitangaza.

Amakuru atangwa n’abaturage bari baturanye n’uyu Rubayiza John bavuga ko ashobora kuba yarajyiye i Burundi amaze kugurisha utwe twose .

Ndemezo Appolinaire.
Ndemezo Appolinaire.

Ndemezo ngo yakomeje kubaza ikibazo cye inzego zitandukanye ariko ntakibonere igisubizo akaba yifuza ko Leta yamwishyura kuko uwamurashe yari umukozi wayo kandi yakoresheje imbunda y’akazi.

Gusa nubwo uwamurashe ari umupolisi yamurashe mu masaha atari ay’akazi kandi yamurashe kubera ko bari bagiranye ikibazo cyo gutongana.

Iki kibazo kirimo imbogamizi nyinshi kuko abayobozi benshi bakorera mu karere ka Gicumbi bakiburiye igisubizo kuko usanga urubanza rw’uyu mugabo Ndemezo atarigeze arega Leta ahubwo ari umuntu ku giti cye.

Ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gicumbi avuga ko we abona bidashoboka ko akarere kamwishyura kuko uwabikoze ari umuntu kugiti cye gusa aha yagarutse kuba inzego z’umutekano n’iziperereza zabishyiramo ingufu bakamenya aho uwo mupolisi aherereye ndetse yaba ari no hanze y’igihugu akaba yakurikiranwa n’ubwo kugeza ubu nta makuru y’aho aherereye bafite.

Ndemezo Appolinaire ubwo yabazaga iki kibazo, Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yavuze ko Guverinoma ayoboye igiye kugikurikirana kikazakemuka bidatinze.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

leta nimutabare vuba cyane yararenganye!!!!!!!!!!!!!!!!!!,,,,,,,,,,,,

sephas yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Yewe ndabona uwo Kagoyire yifitaniye akabazo n’akarere Ka Gicumbi kuko Akarere Ka Rushaki kabayeho Gicumbi avuga itari yanavuka kdi amatiku avuga ntabwo ariyo yatumye uwo mugabo araswa mumyaka 10ishize!

yanditse ku itariki ya: 24-03-2013  →  Musubize

GICUMBI ICUMBI RY’AMATIKU! KUKI ATISHYURWA NA LETA ARIYO YATANZE IMBUNDA YO KURASA UWO MUTURAGE

kagoyire yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka