Mukarugema w’imyaka 61 avuga ko asiragizwa n’umugabo wabo (murumuna w’umugabo we) witwa Ildephonse Ntawugirirabino, ushaka kumuvana mu mutungo we n’umwana we yasigiwe n’umugabo we witabye Imana mu mwaka w’1998.
Uyu mubyeyi avuga ko murumuna w’umugabo we yashatse kugabana umutungo na Mukarugema avuga ko hari umwana mukuru we yabyaye hanze witwa Alice kandi akaba yaramwemeraga mbere y’uko apfa bityo akaba agomba kumuha umunani mu bya se.

Mukarugema n’abandi bo muri uwo muryango bo bavuga ko uwo mwana atazwi. Nyuma byageze aho Ntawugirirabino mu mwaka w’2004 azana umugore witwa Alice utazwi aho yaturutse maze aburana avuga ko ariwe usaba umunani, ariko nyuma abonye ko nta bimenyetso arigendera ntiyagaruka kuburyo abaturage bavugaga ko ari uwo Ntawugirirabino yatiye ngo amwifashishe.
Mukarugema avuga ko kuva mu mwaka wa 2003, Ntawugirirabino yihaye igice cy’isambu ye akaba ariwe ugikoresha ndetse akaba aherutse no gutema insina zari zihahinze mu rwego rwo guhima uwo mukecuru.
Kimwe mu byo Mukarugema asabira kurenganurwa ngo ni uko mu manza bagiranye zose yagiye amutsinda ariko ngo kubera kumurusha amaboko akamuca inyuma yifashishije ikimenyane maze urubanza rwe ntirurangizwe, kugeza n’aho afunzwe.
Mu mwaka wa 2005 urukiko rwitwaga urwa Nyagisagara ruri aho i Gatumba rwabaciriye urubanza maze nabwo Mukarugema aratsinda ariko yimwa imyanzuro y’urubanza kugeza ubwo yaruheshejwe n’abafasha mu by’amategeko bakorera mu karere ka Ngororero mu mwaka wa 2012, nk’uko bigaragara kumwanzuro w’urwo rubanza RC00099/05/TD/NYGRA.

Kuri ubu, Mukarugema avuga ko ahora asiragira ku karere yatumijwe hamwe n’uwo baburana ngo ikibazo kirangizwe ariko uwo baburana ntiyitabe, bityo akaba asaba abayobozi kumukemurira ikibazo burundu.
Umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza, Ndayambaje Vedaste Garoi, yadutangarije ko bagiye gushyira imbaraga mu kurangiza icyo kibazo hakurikijwe amategeko n’imyanzuro y’imanza zabaye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwihaye intego yo kurangiza ibibazo by’abaturage bimaze igihe, muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|